skol
fortebet

Rayon Sports yakiriye rutahizamu mushya wahize kuyibera Drogba

Yanditswe: Friday 18, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Rutahizamu w’umunya-Côte d’Ivoire Gnamien Mohaye Yvan yageze mu Rwanda aje gusinyira Rayon Sports.

Sponsored Ad

Rutahizamu Gnamien Mohaye Yvan, yari asanzwe akinira ikipe ya Olympic Football Club D’Abobo mu cyiciro cya mbere muri Cote d’Ivoire,ashobora gusinyira iyi kipe ikunzwe kurusha izindi mu Rwanda uyu munsi.

Mu kiganiro yatanze akigera mu Rwanda yagize ati:”Mfite imyaka 20. Ndacyafite icyizere cyo gukinira Cote d’Ivoire. Uwo mfataho icyitegererezo ni Didier Drogba. Abafana ba Rayon Sports nababwira ko nidufatanya tuzagera kure."

Kuri uyu wa Gatanu nibwo Rayon Sports iratangira shampiyona ikina na Gasogi United mu mukino w’ishyiraniro uteganyijwe saa moya z’ijoro.

Uyu namara gusinya,araba abaye umunyamahanga wa 12 iyi kipe itunze kandi muri shampiyona hemerewe gukina batandatu.

Rayon Sports irashaka kongera kugera mu matsinda ya CAF Confederations Cup ku nshuro ya kabiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa