skol
fortebet

Rayon Sports yazanye rutahizamu ufite ubuhanga budasanzwe mu gutsinda ibitego

Yanditswe: Wednesday 22, Aug 2018

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo tariki ya 21 Kanama 2018 Rayon Sports yakiriye rutahizamu w’umunya-Nigeria Okpara Ugochukwu Macarthy ukomoka muri Nigeria kugira ngo aze kuziba icyuho cya Ismaila Diarra watangaje benshi kubera ibitego yatsinze ndetse n’amakipe akomeye yaciyemo.

Sponsored Ad

Nkuko bigaragara ku byangombwa bye,uyu rutahizamu afite imyaka 27 ndetse yanze kujya gukorera igeragezwa muri Union Sportive Monastrienne yo muri Tunisia, ahitamo kuza muri Rayon Sports kubera ko yorohereza abakinnyi gusohoka hanze nkuko Nduwayezu Emmy Fire uhagarariye uyu mukinnyi mu Rwanda yabitangarije Ruhagoyacu dukesha iyi nkuru.

Rutahizamu mushya Rayon Sports yazanye McCarthy Okpara Ugochukwu

McCarthy Okpara Ugochukwu yabwiye abanyamakuru ko yishimiye kugera mu Rwanda ndetse azi byinshi ku ikipe ya Rayon Sports aho yemeje ko atinze gusinya amasezerano ubundi akanyeganyeza inshundura abafana ba Rayon Sports bakaryoherwa.

Yagize ati "Intego yanjye ni ukurushaho kuzamura urwego rwanjye ngatsindira Rayon Sports ibitego byinshi.Rayon Sports ndayikunda niyo mpamvu nanze kujya muri Tunisia mpitamo kuyizamo."

Okpara Ugochukwu Macarthy yavutse tariki ya 25 Ukuboza 1991, afite uburebure bwa metero 1,89 n’ibiro 80, akaba akinisha amaguru yombi nka rutahizamu.

Yatangiye gukina umupira w’amaguru mu ikipe y’abato ya Galaxy FC y’iwabo muri Nigeria mu 2006/07 mbere yo kwerekeza mu ikipe ya Ogara United mu mwaka wakurikiyeho. Muri Galaxy FC akaba yaratsinze ibitego bine mu mikino itanu ya Oba’s Cup yasoje ari ku mwanya wa mbere mu batsinze ibitego byinshi.

Uyu rutahizamu yakangaranyije abakunzi ba Rayon Sports kubera imibare y’ibyo yagezeho aho mu mwaka w’imikino 2008/09 yerekeje muri Côte d’Ivoire mu ikipe ya Sewe Sport FC ayikinira imikino 22, atsinda ibitego 15 ndetse atanga imipira 7 yavuyemo ibitego kuri bagenzi be.

2009/10 yakinnye mu ikipe ya African Sport yatwaye shampiyona ya Cote d’Ivoire, aho yatsinze ibitego 16 mu mikino 18, atanga indi mipira yavuyemo ibitego igera kuri 5.

2010/11, Yakiniye Raja Casablanca yo muri Maroc, atsinda ibitego 10 mu mikino 16, atanga indi mipira itandatu yavuyemo ibitego.

2011/12, Okpara Ugochukwu Macarthy yari muri Gomido FC yo muri Togo, aho yakinnye imikino 23, atsinda ibitego 15, atanga assists eshanu.

2012/13, Okpara Ugochukwu Macarthy yari muri Sogea FC yo muri Gabon, ayikinira imikino 26, atsinda ibitego 19 na assists enye, ibi byamuhesheje gusoza shampiyona ari rutahizamu mwiza.

2013/14, Yakinnye mu ikipe ya Al Karhk Sport Club yo muri Iraq, atsinda ibitego 10 mu mikino 12, akomereza muri Al Sinaa Sports yo muri iki gihugu mu mwaka wakurikiyeho, aho ho yatsinze ibitego 13 mu mikino 20 mu gihe kuva mu mwaka w’imikino 2016/17 yari mu ikipe ya As Togo Port yakiniye imikino 13, agatsinda ibitego 7 muri CAF Champions League.

Okpara Ugochukwu Macarthy aratangira imyitozo muri Rayon Sports kuri uyu wa Kane w’iki Cyumweru, aho nabasha gukora ku mitima y’abatoza n’abafana azahabwa amasezerano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa