skol
fortebet

Rayon Sports yerekanye abatoza 2 bo muri Portugal bayemerera igikombe

Yanditswe: Wednesday 02, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umunya-Portugal Jorge Manuel da Silva Paixao yerekanwe nk’umutoza mushya wa Rayon Sports we na Pedro Miguel uzamwungiriza muri aka kazi ko gutoza iyi kipe ikunzwe cyane mu Rwanda.
Aba batoza bombi bahawe amasezerano y’amezi atandatu azarangirana n’uyu mwaka w’imikino wa 2021/22.
Igikorwa cyo kwerekana aba batoza bombi cyabereye ku kibuga cy’imyitozo mu Nzove kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 2 Gashyantare 2022.
Manuel Paixao yavuze ko atari ubwa mbere agiye gukorera muri Afurika ndetse intego ye (...)

Sponsored Ad

Umunya-Portugal Jorge Manuel da Silva Paixao yerekanwe nk’umutoza mushya wa Rayon Sports we na Pedro Miguel uzamwungiriza muri aka kazi ko gutoza iyi kipe ikunzwe cyane mu Rwanda.

Aba batoza bombi bahawe amasezerano y’amezi atandatu azarangirana n’uyu mwaka w’imikino wa 2021/22.

Igikorwa cyo kwerekana aba batoza bombi cyabereye ku kibuga cy’imyitozo mu Nzove kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 2 Gashyantare 2022.

Manuel Paixao yavuze ko atari ubwa mbere agiye gukorera muri Afurika ndetse intego ye ari ugutwara igikombe cya Shampiyona.

Yagize ati "Ndashaka gushimira Perezida wacu [wa Rayon Sports] kuri aya mahirwe. Tugiye gukora ibishoboka kugira ngo twegukane Igikombe cya Shampiyona. Abafana tuzakora buri kimwe kugira ngo tubashimishe."

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yavuze ko abatoza bashya basabwe guhesha ikipe igikombe no kongera gusohokera u Rwanda mu marushanwa Nyafurika.

Ati "Twahereye ku bunararibonye bwe kuko yakinnye muri Portugal, yatoje muri Portugal n’ibihugu bitandukanye birimo ibyo muri Afurika. Ni umuntu uzadufasha. ni ugutsinda, ni ugusohokera u Rwanda muri Afurika, ntabwo twamuzanye ngo dutsinde gusa ahubwo no kugeza abakinnyi asanzwe ku rwego rushimishije. Twabaye dusinye amezi atandatu."

Manuel da Silva aje gusimbura Masudi Djuma wirukanywe mu kwezi gushize nyuma yo guhagarikwa ukwezi kumwe mu Ukuboza 2021.

Rayon Sports yari yasigaranywe na Lomami Marcel, yasoje imikino ibanza ya Shampiyona iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 26, irushwa atanu na APR FC ya mbere.

Mbere y’uko isoko ryo kugura abakinnyi rifunga mu kwezi gushize, yongeyemo Kwizera Pierrot, Bukuru Christophe, Ishimwe Kevin, Umunya-Uganda Musa Esenu n’Umunya-Cameroun,Mael Dindjeke.

AMAFOTO:RWANDA MAGAZINE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa