skol
fortebet

Rayon Sports yerekanye Luvumbu na Muhire Kevin yasinyishije

Yanditswe: Saturday 24, Apr 2021

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yagaragaje ko yasinyishije ku mugaragaro Muhire Kevin wakinaga mu Misiri na Luvumbu Heritier Nzinga w’imyaka 26 uturutse muri Maroc.

Sponsored Ad

Mu kwitegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu mwaka w’imikino wa 2020/21, amakipe yose yemerewe kongeramo abakinnyi bashya mu gihe cy’ibyumweru bibiri bizarangira tariki ya 29 Mata 2021 ariyo mpamvu Rayon Sports yahise igura aba bakinnyi bakomeye.

Rayon Sports, yasinyishije aba basore beza kugira ngo bayifashe mu mezi abiri Shampiyona y’u Rwanda igiye gutangira.Bose basinye amezi abiri azarangirana n’iyi shampiyona izatangira kuya 01 Gicurasi 2021.

Umunye-Congo Héritier Luvumbu Nzinga w’imyaka 26,aturutse muri Youssoufia Berrichid yo mu Cyiciro cya Mbere muri Maroc.

Umunyarwanda Muhire Kevin wari mu Rwanda yumvikanye na Rayon Sports yahozemo ayigarukamo ngo ayifashe gushaka igikombe.

Rayon Sports iri mu itsinda B rya Shampiyona, izatangirira kuri Gasogi United tariki ya 2 Gicurasi, iminsi itatu mbere yo guhura na Kiyovu Sports mu gihe izasoreza kuri Rutsiro FC tariki ya 8 Gicurasi 2021.

Mu kwitegura iyi mikino, imaze gukina umukino umwe wa gicuti, aho yatsinze Bugesera FC ibitego 2-0 ku wa Gatatu mu gihe ishobora gukina na Police FC undi mukino wa gicuti ku Cyumweru cyangwa ku wa Mbere tariki ya 26 Mata 2021.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa