skol
fortebet

Rayon Sports yihagazeho imbere ya Kiyovu Sports yashakaga kuyiha isomo

Yanditswe: Friday 14, May 2021

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports na Kiyovu Sports zagabanye amanota mu mukino w’umunsi wa 5 wa shampiyona y’u Rwanda iri gukinwa mu matsinda,nyuma yo kunganya igitego 1-1 kuri stade ya Bugesera.

Sponsored Ad

Kiyovu Sports yaherukaga kwihimura kuri Rayon Sports ikayitsinda ibitego 3-2 mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona,yari ifite gahunda yo kuyitsinda ikayibuza kujya mu cyiciro gikurikiraho ariko yananiwe kongera kuyisubira ngo ifate umwanya wa mbere muri iri tsinda rya B bahuriyemo.

Kiyovu Sports yahabwaga amahirwe mbere y’umukino,yafunguye amazamu ku munota wa 29 ku gitego cyatsinzwe na Mbogo Ally n’umutwe.Igice cya mbere cyarangiye ari iki gitego kibonetse cyonyine.

Mu gice cya kabiri,Rayon Sports yaje yariye karungu ishaka kwishyura no gutsinda umukino ariko ibona amahirwe yo kubona inota rimwe, ibifashijwemo na Sugira Ernest kuri penaliti yinjije neza ku munota wa 68, nyuma y’aho myugariro wa Kiyovu Sports,Mbogo Ally afashe umupira mu rubuga rw’amahina.

Rayon Sports yaje kuyobora umukino mu minota ya nyuma ndetse ku munota wa 89 ibona amahirwe adasanzwe ubwo Luvumbu Heritier yaherezaga umupira Sugira Ernest asigarana n’umunyezamu Kimenyi wenyine,atera agashoti gato aragafata.

Nyuma y’iminota 90,umusifuzi yongeyeho iminota 5 yabonetsemo ubundi buryo bukomeye aho kuri Koloneri yatewe na Luvumbu,rutahizamu Sugira Ernest ateye n’umutwe umupira ugarurwa n’igiti cy’izamu.

Gasogi United na Rutsiro nazo zigomba kwisobanura mu mukino wundi wo kuri uyu wa Gatanu.

Urutonde mu itsinda B

RUTSIRO 0-1 GASOGI UNITED [Yamini Salumu 23’]

Uko amakipe akurikirana mu itsinda B:

1. Rayon Sports 8 Pts
2. Kiyovu Sports 7 Pts
3. Gasogi United 7 Pts
4. Rutsiro FC 5 Pts

Itsinda A:

APR FC 3-1 AS MUHANGA

Manishimwe Djabel 27’
Tuyisenge Jacques 62’ 67’ /
Diru 32’

70’ BUGESERA 2-0 GORILLA FC
Alain Baka 53’ ,Rucogoza Djihad 78

Urutonde:

1. APR FC 15 Pts
2. Gorilla FC 9 Pts
3. Bugesera FC 3 Pts
4. AS Muhanga 0 Pt

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa