skol
fortebet

Rayon Sports yihimuye kuri Police FC iyitsinda mu mukino yakiriye mu gikombe cy’Amahoro

Yanditswe: Wednesday 26, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Police FC ibitego 3-2 mu mukino ubanza wa 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro wabereye kuri Stade ya Muhanga.
Uyu mukino watinze kuba kubera FERWAFA yari itarakemura ikibazo cya Rayon Sports na Intare FC muri 1/8.
Nyuma yaho Intare FC yanze gukina umukino wo kwishyura, Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda ryanzuye ko Rayon Sports ikomeza.
Ikipe ya Police FC yaherukaga gusebya Rayon Sports ikayitsinda ibitego 4-2 muri shampiyona,ntiyorohewe n’umukino w’uyu munsi kuko (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Police FC ibitego 3-2 mu mukino ubanza wa 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro wabereye kuri Stade ya Muhanga.

Uyu mukino watinze kuba kubera FERWAFA yari itarakemura ikibazo cya Rayon Sports na Intare FC muri 1/8.

Nyuma yaho Intare FC yanze gukina umukino wo kwishyura, Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda ryanzuye ko Rayon Sports ikomeza.

Ikipe ya Police FC yaherukaga gusebya Rayon Sports ikayitsinda ibitego 4-2 muri shampiyona,ntiyorohewe n’umukino w’uyu munsi kuko yatsinzwe ibitego 3 mu gice cya mbere.

Umukino watangiye amakipe yombi abona uburyo ariko ba rutahizamu bayo ntibabasha kububyaza umusaruro.

Ku munota wa 7 w’umukino, Ngendahimana Eric yafunguye amazamu ku ruhane rwa Rayon Sports n’umutwe ku mupira wari uvuye muri koruneri yatewe na Luvumbu Heritier.

Ku munota wa 13 w’umukino,nibwo habonetse igitego cya kabiri cya Rayon Sports gitsinzwe na Musa Esenu,ku mupira yacomekewe na Ojera,abakinnyi ba Police FC bibwira ko uyu rutahizamu yaraririye bibeshya,awushyira mu izamu.

Ku munota wa 18, Rayon Sports yabonye ubundi buryo bwa Joackiam Ojera washatse gutungura umunyezamu Gahungu, amutera ishoti rikomeye undi abanza guhoza umupira mbere yo kuwufata neza.

Ku munota wa 22, Police FC yahushije uburyo bwabazwe ubwo Hategekimana Bonheur yananirwaga gufata neza umupira yari atewe, Ntirushwa Aime ashatse kuwutera mu izamu vuba, awutera ku ruhande.

Ku munota wa 30,Police FC yahushije uburyo ubwo Mugisha Didier yateraga ishoti umunyezamu Bonheur awukuramo.

Ku munota wa 31 w’umukino, Rayon Sports yatsinze igitego cya gatatu ibifashijwemo na Onana wacenze abakinnyi b’inyuma ba Police FC agashyira umupira mu nshundura.

Ku munota wa 32, Rayon Sports yahushije uburyo bwa Musa Esenu ku mupira yateye ari kumwe na Omar Moussa ujya hanze.

Ku munota wa 37,Police FC yabonye uburyo bwo gutsinda ariko Iyabivuze Osee ateye ishoti rica ku izamu.

Ku munota wa 41 nabwo Police FC yateye ishoti rikomeye umupira uca ku ruhande.

Mu minota ibiri yongewe kuri 45 y’igice cya mbere,Police FC yabonyemo igitego cyatsinzwe na Mugisha Didier.Iki gice cyarangiye Rayon Sports iyoboye n’ibitego 3-1.

Ku munota wa 51,Police FC yahushije igitego cyabazwe ku mupira watewe na Kayitaba ukubira umutambiko uva mu izamu.

Ku munota wa 60,Police FC yabonye penaliti nyuma y’aho Mucyo Didier akiniye nabi Mugisha Didier bahoze bakinana muri Bugesera FC.

Iyi penaliti Mugisha Didier yayiteye neza cyane atsindira igitego cya kabiri Police FC.

Ku munota wa 65,Mugisha Didier wazengereje Rayon Sports,yinjiranye umupira, atera ishoti rikomeye rinyura hejuru gato y’izamu.

Ku munota wa 73 Rurangwa Mossi yakiniye nabi Onana, ikosa rihanwe na Rafael Osaluwe kuri Coup Franc, umupira ushyirwa muri koruneri na Gahungu wasimbutse.

Ruhumuliza Patrick yateye ishoti rikomeye rijya hejuru y’izamu rya Rayon Sports ku munota wa 83.

Umusifuzi wa kane, Nsabimana Celestin yongereye iminota ine y’inyongera kuri 90 yabonetsemo uburyo bukomeye bwa Police FC ku munota wa nyuma ubwo Mugisha Didier yateraga ishoti rikomeye rikurwamo na Bonheur, Mucyo Didier aza yihuta akuraho umupira.

Rayon Sports ni yo izakira umukino wo kwishyura tariki ya 3 Gicurasi.

Ikipe izakomeza hagati y’izi zombi, izahura na Mukura VS yo yasezereye Musanze FC kuri penaliti 4-2 nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu mikino ibiri.

Nubwo yatsinzwe na Musanze FC igitego 1-0 uyu munsi cyishyuraga icyo yari yayitsindiye i Huye, Mukura VS yakomeje kuri penaliti 4-2 ndetse izahura n’izakomeza hagati ya Rayon Sports na Police FC.

Igitego cya Musanze FC cyatsinzwe na Peter Agblevor ku munota wa 49 mu gihe Muhoza Trésor wa Mukura VS yahawe ikarita itukura.

Uyu munsi kandi,Kiyovu Sports yatsinze Rwamagana City FC ibitego 3-0, iyisezerera ku bitego 5-3 mu mikino yombi.

Ibitego bya Kiyovu Sports byatsinzwe na Muhozi Fred,Ssekisambu na Iradukunda Jean Bertrand.

Muri 1/2, Kiyovu izahura na APR FC yo yasezereye Marines FC ku wa Kabiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa