skol
fortebet

Rayon Sports yongeye gucibwa akayabo kubera kutubahiriza ibyo yumvikanye n’umukinnyi w’umunya Cameroon

Yanditswe: Tuesday 30, Mar 2021

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru ku isi [FIFA] ryahaye Rayon Sports iminsi 45 yo kuba yishyuye miliyoni zisaga 12 kubera kutubahiriza amasezerano yagiranye n’Umunya-Cameroon Phillipe Arthur Banen.

Sponsored Ad

Akanama ka FIFA gashinzwe gukemura amakimbirane mu by’amasezerano y’akazi hagati y’abakozi n’amakipe kasanze Rayon Sports hari ibyo itubahirije mu masezerano yagiranye n’uyu mukinnyi gategeka ko igomba kwishyura 3 245 000 frw bivugwa ko ari aya Recrutement na 9 024 000 y’amande.

Amakuru atugeraho avuga ko uyu munya Cameroon yasabiwe miliyoni 12 FRW na FIFA kuko yananiwe kubahiriza amasezerano bagiranye.

Kuwa 21 Mutarama 2020,nibwo Rayon Sports yatangaje ko yasinyishije amasezerano y’ imyaka 2, uyu munya Cameroun ukina ku mpande asatira witwa Banen Phillippe Arthur wakinaga mu ikipe ya Union de Douala y’iwabo.

Icyakora uyu mukinnyi wavuye muri Union Douala bikanavugwa ko yanakinnye muri Juventus y’abana yo muri Afurika, ntiyakiniye Rayon Sports yari iyobowe na Munyakazi Sadate n’umukino n’umwe kubera umubare munini w’abanyamahanga yari ifite.

FIFA yavuze ko mu gihe Rayon Sports itakwishyura Arthur, izahagarikwa gusinyisha abakinnyi yaba mu Rwanda no hanze.

Ibi bibaye nyuma y’aho mu cyumweru gishize,Rayon Sports yatsinzwe n’uwari umunyezamu wayo Ndayishimiye Jean Luc Bakame, wayireze kumusezerera bidakurikije amategeko.

Iyi Kipe yasabwe kumwishyura Amafaranga 7,120,000 nk’uko byemejwe n’urukiko rwa Nyarugenge.

Hiyongereyeho Frw 500 000 nk’igihembo cy’Avoka ndetse na Frw 300.000 y’ikurikirana rubanza.

Ni icyemezo cyasomwe kuwa 5 w’icyumweru gishize n’urukiko rw’Ubujurire. Yose hamwe igomba kuzamwishyura 7,920,000 FRW.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa