skol
fortebet

RDB yahaye igihano Hilltop Hotel kubwo kwitwara nabi muri Tour du Rwanda 2022

Yanditswe: Wednesday 02, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Urwego rw’Iterambere, RDB, rwahannye Hilltop Hotel na Country Club nyuma y’uko hagaragajwe amakuru ashinja ibyo bigo byombi kurangwa n’imyitwarire mibi mu bihe bya Tour du Rwanda, buri kimwe gicibwa ibihumbi 300 Frw.

Sponsored Ad

RDB yashimangiye ko yatanze umuburo kugira ngo amakosa yakozwe atazasubira, yongera kwibutsa abashoramari bari mu rwego rwo kwakira abantu ko “Ari inshingano zabo kwita ku bakiliya babo.”

Mu minsi ishize nabwo RDB yari yatanze ibihano kuri hoteli na restaurant zarenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, mu gihe uru Rwego rukunze no gukurikirana ubuziranenge bwa serivisi zitangwa n’ibigo byakira abantu, mu rwego rwo kugenzura ubushobozi bwabyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa