skol
fortebet

RDC:Mushikiwabo wari utegerejwe i Kinshasa ntakigiyeyo

Yanditswe: Tuesday 25, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, ntakigiye i Kinshasa nk’uko byari byatangajwe na Leta ya Congo.

Sponsored Ad

Mushikiwabo nk’Umunyamabanga Mukuru wa Loni ari mu bagombaga gutangiza imikino igomba guhuriza i Kinshasa ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa.

Iyi mikino izaba iba ku ncuro ya cyenda iteganyijwe hagati y’itariki ya 28 Nyakanga n’iya 08 Kanama.

Umuvugizi wa Mushikiwabo, Oria Vande Weghe, yatangaje ko atazitabira iriya mikino kubera ko atigeze ayitumirwamo na Guverinoma ya RDC.

Amakuru avuga ko Mushikiwabo yamaze gushyiraho ugomba kumuhagararira kugira ngo hirindwe ikibazo cyabaho.

La Francophonie yatangaje ko uyu munyarwandakazi atazajya i Kinshasa, mu gihe ku wa Kabiri Guverinoma ya RDC yari yatangaje ko azitabira umuhango wo gufungura iriya mikino.

Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya yari yavuze ko "imikino yateguwe na OIF mu by’ukuri ifatanyije na Guverinoma ya Congo izayakira, bityo inzego zose za OIF zakorewe ubukangurambaga. Ntawabura kuvuga ko umunyamabanga mukuru wa OIF ashobora kuba umwe mu bategura gahunda i Kinshasa mu birori biteganijwe vuba aha."

Amakuru y’uko Mushikiwabo wabo yitezwe i Kinshasa yari yanemejwe na Isidore Kwanja ukuriye Komisiyo ishinzwe iriya mikino ya La Francophonie muri RDC.

Uyu yavuze ko "Imikino ya La Francophonie itegurwa na La Francophonie ku bufatanye n’igihugu cyayakiriye. Nta wabura kuvuga ko umunyamabanga mukuru w’umuryango agomba kuba ahari kugira ngo afungure imikino afatanyije na Perezida w’igihugu cyakiriye, bityo dutegereje ko ahagera, azakirwa i Kinshasa."

RDC yanze guha ubutumire Louise Mushikiwabo, mu gihe imaze umwaka irebana ay’ingwe n’u Rwanda ishinja guha ubufasha umutwe wa M23 umaze igihe mu mirwano n’Ingabo zayo.

U Rwanda ruri mu bihugu bigomba kohereza abakinnyi muri iriya mikino, gusa byitezwe ko rushobora kwiyongera ku bihugu byahisemo kutohereza i Kinshasa abakinnyi babyo kubera impungenge z’umutekano muke ndetse n’isuku.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa