skol
fortebet

RDC: Ni iki cyabaye intandaro yo kubuza bimwe mu Bihugu kwitabira Imikino ya Francophonie?

Yanditswe: Thursday 06, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ibihugu bimwe na bimwe ntibizajya mu mikino ngororamubiri y’Umuryango w’ibihugu bihuriye ku rurimi rw’Igifaransa.

Sponsored Ad

Iyi mikino iteganyijwe kubera i Kinshasa, muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, guhera ku itariki ya 28 y’uku kwezi kugera ku ya 6 y’ugutaha. Ariko kugeza n’ubu, urutonde ndakuka rw’abazayijyamo ntiruramenyekana. Imikino ikomatanya y’iserukiramuco mpuzamahanga. Itegereje kwakira abantu bagera ku 3,000.

Ibihugu bimwe na bimwe byarangije gutangaza ko bitazajyayo. Intara “Wallonie-Bruxelles” yo mu Bubirigi ivuga ko izohereza intumwa mw’iserukiramuco ariko ko nta mukinnyi n’umwe wayo izatumayo, kubera ko, nk’uko ibisobanura, “ibikorwaremezo bya Kongo bitujuje ibya ngombwa byatuma bakina uko bikwiye.”

Quebec (imwe mu ntara zigize Canada), n’Impuzamashyirahamwe y’imikino ngororamubiri n’iy’amagare zo mu Bufaransa bavuga ko batazohereza abakinnyi kubera impamvu z’umutekano.”

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, minisitiri w’itumanaho akaba n’umuvugizi wa guverinoma ya Kongo, Patrick Muyaya, yemeje ko “nta kibuze kugirango imikino ibe nta nenge.” Ariko ku birebana n’Ubufaransa by’umwihariko, yatangaje ko bwari bukwiye kujya mu mikino “kuko ari cyo gihugu cya mbere cya Francophonie kandi n’Abanyekongo bakaba bafite uko babubona.”

Aha ntiyasobanuye icyo yashatse kuvuga. Cyokora ababisesengura basanga bifitanye isano n’ibirego bya Kongo ko “Ubufaransa bwaba bushyigikiye u Rwanda, narwo rufatanya n’inyeshyamba za M23” n’ubwo u Rwanda rwo rubihakana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa