skol
fortebet

Real Madrid mu nzira yo kugura umunyezamu ukomeye nyuma yo kuvunika kwa Courtois

Yanditswe: Thursday 10, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umunyezamu uri mu ba mbere ku isi,Thibaut Courtois wa Real Madrid yavunitse imvune ikomeye cyane izamumaza igihe kirekire adakina (ACL) ubwo yari mu myitozo,nkuko iyi kipe yabitangaje uyu munsi tariki ya 10 Kanama 2023.

Sponsored Ad

Amakuru yahise atangira kuvugwa ko David de Gea Quintana ari mu muryango winjira muri Real Madrid cyane ko ubu nta kazi yari afite nyuma yo gutandukana na Manchester United.

Real Madrid irifuza gusinyisha David De Gea yigeze kwifuza mu myaka umunani ishize bikarangira ibivuyemo ku munota wa nyuma.

Kuvunika kwa Courtois mu ivi ry’ibumoso ngo kwatumye asohoka mu kibuga cy’imyitozo ari kurira,bigaragaza ubukomere bw’iyo mvune.

Uyu yavunitse habura umunsi umwe gusa ngo La Liga itangire ndetse birazwi ko Real Madrid nta wundi munyezamu ifite yagenderaho.

Iyi mvune ya Courtois [anterior cruciate ligament]ubusanzwe ngo imara hagati y’amezi 7-8,bivuze ko yamara umwaka w’imikino adakina.

Ubu iyi kipe isigaranye umunyezamu itizera cyane, Andriy Lunin,ariko amahirwe menshi nuko irajya gushaka umunyezamu mushya kandi ngo amaso iyahanze abanya Espagne babiri,Kepa Arrizabalaga na David De Gea.

Uyu munyezamu w’imyaka 31 ntiyakundaga kuvunika ariyo mpamvu yakinaga imikino hafi ya yose ya Real Madrid.

Iyi kipe yavuze ko kubera iyi mvune,Courtois araza kubagwa mu minsi iri imbere.


De Gea ashobora kwerekeza muri Real Madrid

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa