skol
fortebet

Real Madrid VS Chelsea: Byinshi kuri uyu mukino ubanza wa ½ cya UEFA Champions League witezwe cyane

Yanditswe: Tuesday 27, Apr 2021

Sponsored Ad

Ikipe ifite ibikombe 13 bya UEFA Champions League,Real Madrid,irahura na Chelsea ifite kimwe mu mukino ubanza wa ½ cy’irangiza cya UEFA Champions League urabera ku kibuga Alfredo di Stefano kuri uyu wa Kabiri.

Sponsored Ad

Ni byinshi byo kuvuga kuri uyu mukino,ariko buri kipe ifite inyota kuko Real Madrid iheruka muri iki cyiciro muri 2018 ari nabwo iheruka iki gikombe mu gihe Chelsea ihaheruka muri 2012 nayo itwara iki gikombe.

Ntabwo aya makipe wayagereranya mu bigwig I Burayi kuko Real Madrid ari ubukombe cyane mu gihe Chelsea igerageza gukanga ibifashijwemo n’amafaranga y’umuherwe wayo.

Thomas Tuchel ageze muri ½ cy’irangiza mu myaka 2 yikurikiranya kuko ubushize yahageze ari kumwe na PSG ya Neymar Jr na Mbappe.

Zinédine Zidane utoza Real Madrid yagize ati “Chelsea ni ikipe yakoze akazi gakomeye muri Champions League ndetse ikwiriye kugera muri ½ kimwe na Real Madrid.Uraba ari umukino ukomeye kuko Chelsea ifite ubunararibonye bwo kuri uru rwego.Dusigaje ukwezi kumwe ngo umwaka w’imikino urangire tuzarwana kugeza ku munota wa nyuma.Tuzahura n’ibihe bikomeye nk’ayandi makipe.Ikidutera imbaraga n’ukujya mu kibuga tugatanga ibyo dufite byose.”

Ku rundi ruhande, Thomas Tuchel utoza Chelsea yagize ati “Ntabwo twakwizera ko twakora ibintu by’ubusazi nanone ku rwego rwo hejuru.Twagize imikino ikomeye,ifite akamaro,ariko turumva ko iki aricyo gihe cyiza cyo gukina uyu mukino.Dushaka gukinana inzara.Tugomba kuba twe ubwacu:niyo ntego.Kwigira,gukoresha imbaraga zawe,ukanakora ibiguha icyizere.Twizere ko tutaziyizera cyane.”

Tuchel avuga ko kugira ngo atsinde uyu mukino bimusaba gutuma Real Madrid idakina gusa yahombye Mateo Kovacic uzi cyane Real Madrid kuko yayikinnyemo banatwara ibikombe 3 bya Champions League muri 2016, 2017 na 2018.Uyu mukinnyi ntiyemerewe gukina uyu mukino.

Karim Benzema niwe kibazo ku ruhande rwa Chelsea kuko muri uyu mwaka amaze gutsindira Madrid ibitego 27 mu gihe ufite byinshi muri Chelsea afite 6.

Muri 1/16, Chelsea yatsinze Atletico Madrid 3-0 mu mikino yombi ibifashijwemo na Counter attack ariyo mpamvu Real Madrid igomba kwitonda.

N’golo Kante na Jorginho baraba bahanganye hagati mu kibuga na Luka Modric, Casemiro na Toni Kroos babarusha uburambe muri iri rushanwa cyane.

Uyu mukino uratangira saa tatu z’ijoro.

Abakinnyi bashobora kubanza mu kibuga:

Real Madrid: Courtois; Carvajal, Varane, Militão, Nacho; Casemiro, Kroos, Modrić, Vinícius Jr, Benzema, Asensio.

Abakinnyi badahari: Mendy , Ramos , Valverde, Vázquez

Chelsea: Mendy; Azpilicueta, Thiago Silva, Rüdiger; James, Jorginho, Kanté, Chilwell; Mount, Havertz, Werner

Udahari: Kovačić

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa