skol
fortebet

Reba Amafoto y’urugendo rwa Everton muri Tanzania iracakirana na Gor Mahia uyu munsi

Yanditswe: Thursday 13, Jul 2017

Sponsored Ad

Benshi mu bakunda umupira w’amaguru muri Afurika bategerezanyije amatsiko umukino uraza kuba kuri uyu wa kane urahuza ikipe ya Everton yo mu Bwongereza na Gor mahia I saa kumi aho iyi kipe yasesekaye muri iki gihugu kuri uyu wa gatatu ndetse itangira gusura ibice bitandukanye bigize umugi wa Dar es salaam.
Iyi kipe yakiriwe nk’abami ubwo yageraga muri Tanzania ku munsi w’ejo aho yahise itangira gusura bimwe mu bice bigize umugi wa Dar es salaam birimo amashuli,amahoteli,ndetse bamwe mu (...)

Sponsored Ad

Benshi mu bakunda umupira w’amaguru muri Afurika bategerezanyije amatsiko umukino uraza kuba kuri uyu wa kane urahuza ikipe ya Everton yo mu Bwongereza na Gor mahia I saa kumi aho iyi kipe yasesekaye muri iki gihugu kuri uyu wa gatatu ndetse itangira gusura ibice bitandukanye bigize umugi wa Dar es salaam.

Iyi kipe yakiriwe nk’abami ubwo yageraga muri Tanzania ku munsi w’ejo aho yahise itangira gusura bimwe mu bice bigize umugi wa Dar es salaam birimo amashuli,amahoteli,ndetse bamwe mu bakinnyi bayo bifatanyije n’abanya Tanzania guteka.

Kapiteni wa Everton FC Leighton Baines yatangaje ko yashimishijwe ni uko bakiriwe aho yagize ati “Twakiriwe neza cyane.Byari bishimishije kwakirwa n’aba Massai kuko tutabibona iwacu.Tukimara kuva mu ndege twishimiye cyane kugera hano.”

Abakinnyi 25 bazanye n’ikipe ya Everton muri Tanzania: Maarten Stekelenburg, Mateusz Hewelt, Chris Renshaw, Tom Davies, Phil Jagielka, Ashley Williams, Callum Connolly, Jonjoe Kenny, Michael Keane, Muhamed Besic, Leighton Baines, Morgan Schneiderlin, James McCarthy, Davy Klaassen, Gareth Barry, Idrissa Gana Gueye, Joe Williams, Kieran Dowell, Kevin Mirallas, Wayne Rooney, Aaron Lennon, Dominic Calvert-Lewin, Ademola Lookman, Matthew Pennington na Yannick Bolasie.

Abakinnyi ba Gor Mahia barakina na Everton:

Abazamu: Boniface Oluoch and Peter Odhiambo,

Ba myugariro: Karim Nizigiyamana, Wellington Ochieng, Musa Mohammed, Joash Onyango, Harun Shakava, Mike Simiyu, Joakim Oluoch, Godfrey Walusimbi, Fredrick Odhiambo

Abo hagati: Jean Baptiste Mugiraneza , Francis Kahata, Kenneth Muguna, Innocent Wafula, Ernest Wendo, John Ndirangu, Anthony Mbugua, Oliver Maloba, Phillemon Otieno,

Ba Rutahizamu : Jacques Tuyisenge, Timothy Otieno, Jeconia Uyoga, Meddie Kagere, George Odhiambo, Bonface Omondi,

Uyu mukino uratangira ku I saa kumi aho uraza kubera kuri stade nkuru ya Tanzania iri I Dar es salaam.

Amwe mu mafoto y’urugendo rwa Everton muri Tanzania:












Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa