skol
fortebet

Reba ibiciro ku muntu ushaka kureba ikipe y’u Rwanda ’AMAVUBI’ icakirana n’iya Congo

Yanditswe: Thursday 27, Feb 2020

Sponsored Ad

skol

Kuri uyu wa gatanu tariki 28 Gashyantare 2020 ikipe y’igihugu amavubi izakina umukino wa gicuti n’ikipe y’igihugu cya Congo Brazzaville mu gukomeza gutegura imikino ya CHAN ya 2020. Ibiciro byagiye hanze itike ya make ni 1,000 frw.

Sponsored Ad

Amavubi avuye muri Cameroon aho yari yagiye gukina umukino wa gicuti warangiye amakipe yombi anganyije 0-0.

Kuri ubu Amavubi yaraye ageze mu Rwanda saa yine aho abakinnyi bose uko ari 26 bahise basubira mu mwiherero i Nyamata muri La Parisse Hotel.

Bukuru Christophe w’ikipe y’APR FC n’umunyezamu wa Police FC Habarurema Gahungu basanze abandi mu m mwiherero ndetse barakomezanya imyitozo.

Amavubi arakina umukino wa kabiri wa gicuti n’ikipe ya Congo Brazzaville uteganyijwe ku wa gatanu saa cyenda zuzuye kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo.

Kwinjira kuri uyu mukino muri VVIP ni 20,000 Frw , VIP ni 10, 000 Frw, ahatwikiriye ni 3,000 Frw ahandi hose hadatwikiriye n’amafaranga 1,000

Mu mikino ya CHAN, u Rwanda ruri mu itsinda C hamwe n’ibindi bihugu birimo Marocco, Uganda na Togo.

Ibitekerezo

  • Amafaranga 3000 ni menshi ahatwkiriye , biratuma abafana baba bacye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa