skol
fortebet

Reba uburanga bw’abakobwa Cristiano Ronaldo amaze gukundana nabo [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 02, Oct 2018

Sponsored Ad

Nubwo amerewe nabi n’umugore witwa Kathryn Mayorga umushinja kumufata ku ngufu,Cristiano Ronaldo yakundanye n’abakobwa batagira ingano barimo Kim Kardashian,Bipasha Basu,Paris Hilton n’abandi batandukanye.

Sponsored Ad

Cristiano Ronaldo w’imyaka 33 niwe mukinnyi ukurikiranwa na benshi ku mbuga nkoranyambaga kurusha abandi ku isi ndetse benshi mu bamukurikirana barimo ab’igitsina gore.

Kuva mu ikipe ya Sporting CP kugeza ubu ari mu ikipe ya Juventus,Cristiano Ronaldo amaze gukundana n’abakobwa benshi barimo n’abo batamaranye kabiri.

Benshi batangajwe no kumva amakuru ko uyu mukinnyi ashinjwa gufata ku ngufu Kathryn Mayorga mu mwaka wa 2009 kubera amazina akomeye y’abakobwa bakundanye.

1.Jordana Jardel

Uyu munyamideli wo muri Brazil, niwe mukobwa wa mbere Cristiano Ronaldo yakundanye nawe mu buryo buzwi na benshi kuko ari mushiki w’umukinnyi witwa Mario Jardel bakinanye muri Sporting Lisbon.

2.Merche Romero

Uyu munyamakuru akaba n’umunyamideli w’umunya Portugal yakundanye na Cristiano Ronaldo mu mwaka wa 2005-2006,batandukanywa n’uko batabonanaga kuko Ronaldo yakinaga muri Mancheseter United uyu mugore akora muri Portugal.

3. Gemma Atkinson

Uyu mukinnyi wa filimi w’umwongereza yakundanye na Cristiano Ronalo mu mwaka wa 2007 bamarana amezi 4 aho uyu mukinnyi yamuterese akoresheje icyayi na filimi yitwa Only fools and Horses.

4. Nereida Gallardo

Uyu munyamideli ukomoka muri Espagne, wari umukunzi wa Sergio Ramos muri 2007 bagatandukana,yahise akundana na Cristiano Ronaldo muri 2008 mbere y’uko yerekeza mu ikipe ya Real Madrid,bamarana amezi make barya ubuzima.

5.Luana Belletti

Uyu mukobwa yakundanye na Cristiano Ronaldo abifashijwemo na musaza we Juliano Belletti wahoze akina umupira w’amaguru mu ikipe ya FC Barcelona na Chelsea FC.

6. Irina Shayk

Uyu Munyamideli w’Umurusiya niwe wakundanye na Cristiano Ronaldo igihe kinini kurusha abandi bakobwa bose yakundanye nabo,kuko bamaranye imyaka isaga 5 kuva mu mwaka wa 2010 kugeza 2015.

Bivugwa ko Ronaldo yananiwe kwakira ko uyu mukobwa yamwanze,kuko abamuba hafi bavuga ko yahungabanye cyane,atangira umwaka w’imikino yarasubiye inyuma.

Irina Shayk asigaye ari umugore w’umukinnyi wa Filimi w’Umwongereza witwa Bradley Cooper ndetse bafitanye umwana w’umukobwa witwa Lea.

7. Lucia Villalon

Nyuma yo gutandukana na Shayk,Ronaldo yahise akundana n’umunyamakuru w’umunya Espagne witwa Lucia Villalon batamaranye igihe kinini.

8.Soraia Chaves

Nyuma ya Villalon,Cristiano Ronaldo yahise yisubirira iwabo muri Portugal,yishumbusha umukinnyi wa filimi ukomeye muri iki gihugu witwa Soraia Chaves bakundanye mu mwaka wa 2016 gusa.

8.Karina Ferro

Cristiano Ronaldo yavuzwe mu rukundo n’umunyamideli wo muri Portugal witwa Karina Ferro bakundanye muri 2002 ndetse bafotowe bari kumwe ku mucanga muri uyu mwaka.

9.Imogen Thomas

Uyu mukobwa wigeze guhatana mu marushanwa ya Big Brother,yakundanye na Cristiano Ronaldo mu mwaka wa 2006 baza gutandukana gusa bavuzweho kongera kuryamana mu mwaka wa 2011 ubwo uyu mukinnyi yakundanaga na Shayk.

10.Bipasha Basu

Cristiano Ronaldo yavuzwe mu rukundo n’umukinnyi wa filimi z’ibihindi witwa Bipasha Basu mu mwaka wa 2007 ndetse bigeze gufotorwa bari kumwe.

11.Paris Hilton

Umuherwe witwa Paris Hilton ukomoka muri USA nawe yavuzweho gukundana na Cristiano Ronaldo ndetse bagaragaye bari kurya ubuzima ku mucanga mu mujyi wa California,ubwo uyu rutahizamu yari mu biruhuko.

12. Kim Kardashian

Mbere y’uko uyu munyamideli Kim Kardashian ahura n’umuraperi Kanye West,yakundanye na Cristiano Ronaldo mu mwaka wa 2010.

Kim Kardashian bafotowe bari gusomanira mu mujyi wa Madrid aho bamaranye iminsi 3 mu biruhuko muri uyu mujyi.

Ronaldo yamaze umwaka akundana na Kim Kardashian baza gutandukana yikundira Kanye West bamaze kubyarana abana bane.

13.Georgina Rodriguez

Kuri ubu Cristiano Ronaldo akundana n’umunyamideli Georgina Rodriguez bamaze imyaka 2 bakundana ndetse bafitanye umwana umwe w’umukobwa witwa Georgina Rodriguez.

Ibitekerezo

  • Harya ngo ni "ukurya ubuzima"???Kugeza ryari se?Ejo aba bose bazaba ari abasaza n’abakecuru,nta muntu ubareba.Hanyuma bapfe,bajye mu gitaka,be kuzazuka ku Munsi w’Imperuka.Nicyo gihano cy’abanyabyaha banga kwihana.Kuba umu STAR,wagirango bisobanura gusambana.YESU yigeze kubaza abantu ati:"Byakumarira iki gukira cyane,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka"?
    Niyo mpamvu yadusabye "gushaka ubwami bw’imana",aho kwibera mu byisi gusa.Kugirango azatuzure ku munsi w’imperuka,aduhe ubuzima bw’iteka muli paradizo (Yohana 6:40).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa