skol
fortebet

Reba ubwiza bwa Hoteli ikipe ya APR FC icumbikamo mu Misiri [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 26, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kabiri Saa 16:45, nibwo APR FC ihaguruka I Kigali yerekeza i Cairo mu Misiri, gukina umukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League izahuramo na Pyramids FC.

Sponsored Ad

Iyi kipe iracumbika muri The Guard Hotel Cairo, yo mu Misiri,nkuko amakuru abitangaza.

Amafoto yagiye hanze, agaragaza ubwiza iyi hotel ifite.

Iyi kipe irahagarara gato i Addis Ababa ( Ethiopia) hanyuma saa 19h30 basubukure urugendo rujya i Cairo ( Misiri) saa 22h02 hanyuma baze kugereyo saa munani na 20 zo mu rukerera.

APR FC yanganyije ubusa ku busa na Pyramids FC mu mukino ubanza wabereye i Kigali.

APR FC yatwaye abakinnyi bayo bose barimo n’abagiriye ikibazo ku mukino wa Marines FC barimo Nshimirimana Ismael uzwi nka Pitchou na Mugisha Gilbert.

APR FC irasabwa gutsinda cyangwa kunganya ibitego kugira ngo ibashe kugera mu matsinda ya CAF Champions League bwa mbere mu mateka yayo.

Itsinda ry’abantu 58 barimo abakinnyi, abatoza, abayobozi n’abafana ba APR FC nibo berekeza i Cairo mu Misiri aho kuwa 5 hazaba umukino wo kwishyura wa CAF Champions League na Pyramids.

Abakinnyi 26 APR FC ihagurukana

Abanyezamu: Pavelh Ndzila, Ishimwe Pierre na Mutabaruka Alexandre

Ba Myugariro: Omborenga Fitina, Ndayishimiye Dieudonne, Niyomugabo Claude, Ishimwe Cristian, Niyigena Clement, Buregeya Prince, Nshimiyimana Yunusu na Salomon Charles Bienvenue Banga Bindjeme

Abakina Hagati: Rwabuhihi Aime Placide, Ruboneka Bosco, Taddeo Lwanga, Nshimirimana Ismail Pitchou, Sharif Eldin Ali Shaiboub, Apam Asongue, Ndikumana Danny, Niyibizi Ramadhan, Kwitonda Alain Bacca na Niyonshuti Hakim Mubarakh

Ba Rutahizamu: Mugisha Gilbert, Nshuti Innocent, Bizimana Yannick na Victor Mbaoma.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa