skol
fortebet

Reba umugore w’umwirabura wubatse umubiri ku buryo butangaje ukomeje gutungura abatuye Isi[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 25, Dec 2020

Sponsored Ad

skol

Iris Floyd Kyle, umugore ufite amateka maremare mu guterura ibyuma biremereye na siporo ngororamubiri, yubatse umubiri ku buryo butangaje, yagiye yitabira amarushanwa akomeye atandukanye harimo Olympia Champion n’andi atandukanye.

Sponsored Ad

Iris Floyd, yavutse ku ya 22 Kanama 1974, ni umunyamerika w’umwirabura wamamaye mu mwuga wo kubaka umubiri. Kuri ubu atuye i Katy, muri Texas. Kugeza ubu, niwe gitsina gore watsinze cyane mu marushanwa y’abubatse umubiri, mu marushanwa ya Olympia yatsinze inshuro ebyiri yikurikiranya. Iris yashyizwe ku rutonde rw’abakobwa bubaka umubiri muri IFBB.

Iris, mu bikorwa bye bya siporo yakinnye, harimo kwiruka bizwi nka (Cross), Basketball (point guard), na softball (shortstop). Yari Umunyamerika w’umuhanga muri Basketball dore ko yahawe bourse ya siporo. Iris Kyle , avuga ko kwihata siporo cyane ngo abe umugore w’ikirangirire mu kubaka umubiri, ahanini yafanaga uwitwa Lenda Murray yifuzaga kumera nkawe.

Iris ati: “Ndibuka ku nshuro ya mbere nabonye ifoto ya Lenda Murray mu kinyamakuru. Natangajwe cyane nayo, ubwo nafashe iyo shusho nyishyira kuri firigo yanjye ngo njye nyireba, kandi kuva icyo gihe, intego yanjye yari iyo guteza imbere umubiri wanjye nka we. ”

Olympia yongeye gutangaza amakuru muri Nyakanga 2020 ubwo byatangarijwe nyuma yo gutangaza ko amarushanwa ya Olympia azagaruka muri 2020 bikavugwa ko Iris atazayitabira kubera uburwayi, kuva 2015-2019. Kyle niwe wenyine wubaka umubiri wegukanye ibikombe icumi mubice byose muri Olympia.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa