Imikino
REG BBC yari ihagarariye u Rwanda mu Irushanwa rya BAL isezerewe na Al Ahly
Yanditswe: Saturday 20, May 2023
Ikipe y’umukino wa Basketball mu Rwanda RED BBC yari ihagarariye igihugu mu irushanwa rya BAL birangiye isezerewe n’igihangange muri uyu mukino Al Ahly yo mu Misiri.
Ni umukino waranzwe n’imbaraga nyinshi ku mpande zombi, Agace ka Mbere karangiye Al Ahly iyoboye n’amanota 23 kuri 18 ya REG BBC
Mu bashyitsi bakuru, Perezida Kagame aherekejwe na Madamu ndetse na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa n’Umuyobozi wa BAL, Amadou Fall, bari mu banyacyubahiro barebye uyu mukino.
Icyakora birangiye ikipe yari ihagarariye u Rwanda muri aya marushanwa REG BBC itsinzwe na Al Ahly yo mu Misiri amanota 77-94
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *