skol
fortebet

RIB yatangiye iperereza ku bihishe inyuma y’urugomo rwakorewe abafana ba APR FC

Yanditswe: Monday 13, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwinjiye mu iperereza ku bihishe inyuma y’urugomo rwakomerekeyemo abafana 6 ba APR FC bari batwawe na RITCO nyuma y’umukino ikipe yabo yatsinzwemo na Rayon Sports igitego 1-0, wabereye kuri Stade ya Huye.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry,yavuze ko iperereza rigamije kureba niba urwo rugomo rufite aho ruhuriye n’umukino wahuje APR FC na Rayon Sports.
Abafana batazwi bari mu mihanda i Nyanza bateye amabuye imodoka yarimo abafana ba APR FC ubwo bari bavuye (...)

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwinjiye mu iperereza ku bihishe inyuma y’urugomo rwakomerekeyemo abafana 6 ba APR FC bari batwawe na RITCO nyuma y’umukino ikipe yabo yatsinzwemo na Rayon Sports igitego 1-0, wabereye kuri Stade ya Huye.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry,yavuze ko iperereza rigamije kureba niba urwo rugomo rufite aho ruhuriye n’umukino wahuje APR FC na Rayon Sports.

Abafana batazwi bari mu mihanda i Nyanza bateye amabuye imodoka yarimo abafana ba APR FC ubwo bari bavuye kuri uyu mukino bamwe muri bo barakomereka.

Amakuru dukesha ikinyamakuru ISIMBI aravuga ko ubwo abafana b’amakipe yombi bari batashye, basanze abantu ku muhanda bashungereye cyane cyane muri Nyanza.

Benshi bari biganjemo abana n’urubyiruko bari bafite ibiti n’amabuye, bakubitaga buri modoka itambutse.

Aba bafana batazwi ikipe bafana, iyo bateraga amabuye ku bw’ibyago hari bamwe yafataga.

Abafana ba APR FC bibumbiye muri Zone 1, bahuye n’iki kibazo aho imodoka ya Ritco bari barimo yateweho amabuye menshi ndetse ibuye rimwe rifata umukobwa umwe riramukomeretsa biba ngombwa ko ihagarara.

Bamukuyemo babanza kumuha ubutabazi bw’ibanze ni na ko iyi modoka yari igeze muri Rusatira yahisemo guhita ijya ku Murenge wa Rusatira kugira ngo barebe ko bafashwa kumenya abamennye ibirahure iyi imodoka.

Si bo gusa kuko n’izindi modoka z’abafana yagiye ziterwaho amabuye nk’imodoka ya "Visit Rwanda" yarimo Online Fan Club ya APR FC.

Ibitekerezo

  • Ibi ni byo bitumye nshaje ntagira ikipi mfana. Kera nkiri muto habaga amakipi bitaga Panthere noir,..bajyaga kugina hakaba amakofi menshi. Iyo gukina byajemo intambara ni ikibazo. RIB na POLICE uyu muco wadutse mufatirane bitaragera aho bitagarurwa, mubahane. Wajya gukina cg gufana imodoka yawe bakayimena cg bakagukomeretsa ubwo se wazasubirayo Koko. Umurengwe wica kurusha inzara abo bamennye, bakanakomeretsa abigenderaga mubahane pe! Ubwo bugome bwadutse si bwo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa