skol
fortebet

RIB yataye muri yombi abantu batandatu bakekwaho gukomeretsa abafana ba APR FC

Yanditswe: Tuesday 14, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B Thierry, yatangaje ko abaturage batandatu (6) bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho gukomeretsa abafana b’ikipe ya APR FC.
Ku Cyumweru tariki 12 Gashyantare 2023, nibwo APR FC yakiriye Rayon Sports mu mukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere, wabereye kuri sitade mpuzamahanga y’akarere ka Huye,urangira Rayon Sports itsinze APR FC igitego 1-0.
Ubwo uyu mukino wari urangiye,abafana bataha i Kigali bafashe urugendo rusubira mu (...)

Sponsored Ad

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B Thierry, yatangaje ko abaturage batandatu (6) bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho gukomeretsa abafana b’ikipe ya APR FC.

Ku Cyumweru tariki 12 Gashyantare 2023, nibwo APR FC yakiriye Rayon Sports mu mukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere, wabereye kuri sitade mpuzamahanga y’akarere ka Huye,urangira Rayon Sports itsinze APR FC igitego 1-0.

Ubwo uyu mukino wari urangiye,abafana bataha i Kigali bafashe urugendo rusubira mu murwa, ariko bamwe baruhuriramo n’ibyago.

Imwe mu modoka ya RITCO yari itwaye abafana ba APR FC yaje guterwa amabuye ndetse bamwe mu bafana bagera kuri batandatu bari bayirimo barakomereka.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira Thierry,yabwiye Radio Flash FM kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Gashyantare ko, hari abantu batawe muri yombi bakekwaho gutera amabuye iyi modoka yarimo abafana ba APR FC.

Yagize ati” Icyo kibazo cyaramenyekanye kuko mu bikorwa byabaye harimo ibikorwa bigize icyaha, RIB rero ikaba yaratangije iperereza ku bantu bakekwa ko bagize uruhare muri ibyo byaha.

Ni ukuvuga abantu bateze, bagatera amabuye imodoka ya Ritco yari itwaye abafana b’umupira w’amaguru ba APR FC, ubwo bavaga mu karere ka Huye mu mukino APR FC yari yakiriyemo Rayon Sports.

Dr Murangira akomeza avuga ko abantu 6 aribo bamaze gutabwa muri yombi. Ati “Iperereza rero rikaba ryari rigamije kugaragaza ababigizemo uruhare, kugira ngo bahanwe nkuko amategeko abiteganya.”

“Ibikorwa bibi bakoze,byakomerekeyemo abantu 6, kugeza ubu ngubu iperereza rimaze gufata abantu 6 bacyekwa ko baba baragize uruhare muri iki gikorwa.”

Murangira Thierry yatangaje ko abakomeretse, bari gukorana n’ubugenzacyaha kugira ngo ibimenyetso bikusanywe.

Abantu 6 batawe muri yombi mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri, mu gihe ibyo gutera amabuye imodoka yari itwaye abafana ba APR FC, byabereye mu karere ka Huye mu Murenge wa Rusatira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa