skol
fortebet

Robertinho na Rwatubyaye bijeje intsinzi abafana ba Rayon Sports ku mukino bafitanye na Young Africans

Yanditswe: Tuesday 28, Aug 2018

Sponsored Ad

Umutoza wa Rayon Sports Roberto Olivieira Goncalves do Carmon a kapiteni Rwatubyaye Abdul babwiye abafana ko biteguye neza ikipe ya Young Africansigisigaye ari ukwandika amateka ku munsi w’ejo bakagera muri kimwe cya kane cy’irangiza cya CAF Confederations Cup.

Sponsored Ad

Mu kiganiro n’abanyamakuru Roberto Olivieira Goncalves do Carmo yavuze ko mu minsi 9 bamaze bitegura Young Africans bamaze kubonera ibisubizo abakinnyi badahari ndetse biteguye intsinzi ku munsi w’ejo.

Rayon Sports ihanzwe amaso na benshi ku mukino ifitanye na Young ejo

Yagize ati: “Twiteguye umukino tugiye gukina. Ni umukino ukomeye, umukino w’ingenzi. Amakipe yose arashaka gukomeza. Ku bwanjye., Rayon Sports imeze neza nubwo tudafite Manzi Thierry, na Sefu. Abakinnyi bameze neza. Mu myitozo twakoze mu minsi icyenda. Twagerageje gushaka ibisubizo kuri aba bakinnyi badahari. Hari amazina ashobora kudufasha. Icy’ingenzi ubu ni uko dutegura abakinnyi mu mutwe, mu bice byose haba mu bwugarizi no mu busatirizi. Intego yacu ubu ni intsinzi. Hari abakinnyi b’ingenzi dufite dutezeho gukora ikinyuranyo, tuzi ko ikipe tugiye gukina ari nziza.”

Rwatubyaye nawe yunze mu rya Robertinho yemeza ko bifuza gukora amateka k’ umukino wo ku munsi w’ejo ndetse imyiteguro bakoze ihagije kuba batsinda Young Africans.

Yagize ati:” Umukino w’ejo ni umukino w’amateka ku ruhande rwa staff, abakinnyi n’abafana ba Rayon Sports no ku ruhande rw’u Rwanda muri rusange. Ndakeka umukino w’ejo ushobora guhindura byinshi kuri buri mukinnyi, kuri buri mufana. Uburyo tuyiteguyemo ku ruhande rwacu burakomeye. Tuzi ko amanota atatu y’ejo ari ingenzi kuri twe ntabwo duteze kuyatakaza.”

Rayon Sports irasabwa gutsinda uyu mukino usoza imikino yo itsinda D muri CAF CC, uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Gatatu saa 15:00 kugira ngo ikomeze muri ¼ .

Source:Ruhagoyacu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa