skol
fortebet

Robertinho yagereranyije abafana ba Rayon Sports nab’imwe mu makipe yo muri Brazil

Yanditswe: Friday 26, Oct 2018

Sponsored Ad

Umutoza wa Rayon Sports yavuze ko yakozwe ku mutima n’abafana bayo aho yabagereranyije n’ab’amakipe akomeye y’iwabo muri Brazil,by’umwihariko Flamengo.

Sponsored Ad

Uyu mutoza yavugiye aya magambo mu muhango wo kumurikira abafana imyenda Rayon Sports izakoresha muri ’Saison’ ya 2018/2019,wabereye muri Petit Stade i Remera, Kuwa Kane tariki 25 Ukwakira 2018.

Nimero abakinnyi bahawe

Umutoza Oliviera Gons Alvez de Carmo (Robertinho) yavuze ko akurikije uko abona abafana ba Rayon Sports, abagereranya n’ab’amakipe akomeye y’iwabo muri Brazil nka Flamengo. Yavuze ko nubwo batsinze umukino ubanza wa Shampiyona ariko ngo mu ikipe y’abafana benshi bisaba gutsinda iteka ari nacyo na we ngo ashyize imbere.

Abafana ba Rayon Sports bitabiriye ibi birori basusurukijwe n’abahanzi bakomeye barimo King James,Safi Madiba na Queen Cha bahuriye mu ihuriro ry’abahanzi rya The Mane na Senderi International Hit.

Senderi yamurikiye abafana ba Rayon Sports indirimbo ya kabiri yabakoreye yise Rayon ni twe ba mbere.



Robertinho yagereranyije abafana ba Rayon Sports n’aba Flamengo

Amafoto:Rwanda Magazine

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa