addresiya
Kigali
startimes

Robertinho yasembuye abafana ba Rayon Sports kubera ubutumwa yashyize kuri Instagram

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 25 February 2020 Yasuwe: 12716

Umutoza Roberto Oliveira Goncalves do Carmo uzwi nka Robertinho yasembuye abafana ba Rayon Sports ubwo yashyiraga ku rubuga rwa Instagram ubutumwa bushimira Rayon Sports bituma benshi bakeka ko uyu mugabo yagarutse mu ikipe.



Robertinho watandukanye na Rayon Sports muri Kanama umwaka ushize,yagiye ku rubuga rwe rwa Instagram afata amafoto menshi ari gutoza iyi kipe y’ubururu n’umweru arangije arashimira.

Yagize ati “Mwarakoze Rayon Sports,abakinnyi bose,abafana bose n’u Rwanda.”

Benshi mu bafana ba Rayon Sports bahise bamwandikira bamushimira ibyo yabakoreye abahesha igikombe cya shampiyona akabageza muri ¼ cya CAF Confederations Cup bwa mbere mu mateka.

Robertinho yasabwe n’abafana kugaruka aho benshi basubiyemo ubutumwa bugira buti “Garuka mutoza,turagukunda.Abandi banditse bagira bati “Turagutegereje.”

Robertinho utarabona akandi kazi nyuma yo kuva muri Rayon Sports,biravugwa ko ashobora kuyigarukamo cyane ko nta mutoza mukuru ifite kugeza ubu.

Mu nama ubuyobozi bwa Rayon Sports buherutse gukora ku cyumweru,bwemeje ko bugomba kubona umutoza mushya bitarenze kuwa kuwa Gatanu taliki ya 28 Gashyantare uyu mwaka.

Robertinho yatandukanye na Rayon Sports nyuma yo kwimwa amasezerano mashya azira kunanirwa gutsinda Al Hilal mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere rya CAF champions League umwaka ushize, bakanganya 1-1 I Kigali.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble nsaguye claude

    Wercome Coach

    3 months ago
  • chat_bubble

    Turamukunda agarutsentabwo byatugwanabi nkaba reyo.niDidace w’IRUSIZI.

    3 months ago
  • chat_bubble Brabra

    Uyu mutoza nanjye naramukunze. Ni umuhanga. Agarutse muri Gikundiro twamwakiriza yombi. Rayon Sport ikeneye umutoza nkuriya. Turamukumbuye.

    3 months ago

Inzindi nkuru

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo yongeye guca ibintu kubera ifoto yashyize...

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo witwa Georgina Rodriguez yongeye gutuma...
30 May 2020 Yasuwe: 5567 4

FIFA yategetse Rayon Sports kwishyura Javier Martinez wahoze ayitoza...

Umutoza Javier Martinez Espinoza ukomoka muri Mexico biravugwa ko yareze...
30 May 2020 Yasuwe: 3734 0

RGB yemeje ko Munyakazi Sadate ariwe wemerewe guhagararira Rayon Sports mu...

Urwego rw’Imiyoborere mu Rwanda [RGB] rwatangaje ko umuyobozi wa Rayon...
30 May 2020 Yasuwe: 2107 2

Real Madrid yongeye gutorwa nk’ikipe ihenze kurusha izindi ku isi mu mupira...

Nkuko byatangajwe na raporo ya European Elite 2020,ikipe ya Real Madrid...
29 May 2020 Yasuwe: 1876 0

Rutanga yavuze impamvu nyamukuru yatumye ava muri Rayon Sports anayisengera...

Uwari kapiteni wa Rayon Sports,Rutanga Eric yahishuye ko impamvu yatumye...
29 May 2020 Yasuwe: 3346 4

RIB yatangiye iperereza ku bahoze bayobora Rayon Sports bashinjwa ruswa no...

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha,RIB,rwatangaje ko rwatumije bamwe mu...
29 May 2020 Yasuwe: 2475 1