skol
fortebet

Robin Van Persie yagaragaje ikibazo cyatumye Arsenal idatwara shampiyona mu myaka ya nyuma ya Wenger

Yanditswe: Wednesday 22, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuholandi Robin van Persie wahoze akinira Arsenal ngo yabwiye mugenzi we bakinanaga ko ubwo yayivagamo akerekeza muri Manchester United mu mwaka wa 2012,yasanze imyitozo yabo itandukanye cyane.
Patrice Evra yahishuye ko Robin van Persie yamubwiye ko yatunguwe n’imyitozo yasanze muri Man United kuko ngo yari hejuru cyane y’iya Arsenal yari amazemo imyaka isaga umunani.
Rutahizamu Van Persie yerekeje muri United aguzwe akayabo ka miliyoni 22.5 z’amapawundi mu mpeshyi ya 2012 nyuma yo (...)

Sponsored Ad

Umuholandi Robin van Persie wahoze akinira Arsenal ngo yabwiye mugenzi we bakinanaga ko ubwo yayivagamo akerekeza muri Manchester United mu mwaka wa 2012,yasanze imyitozo yabo itandukanye cyane.

Patrice Evra yahishuye ko Robin van Persie yamubwiye ko yatunguwe n’imyitozo yasanze muri Man United kuko ngo yari hejuru cyane y’iya Arsenal yari amazemo imyaka isaga umunani.

Rutahizamu Van Persie yerekeje muri United aguzwe akayabo ka miliyoni 22.5 z’amapawundi mu mpeshyi ya 2012 nyuma yo kunanirwa gutwara igikombe cya shampiyona mu myaka umunani yari ayimazemo.

Evra yabwiye Vibe with Five,ko yibuka ukuntu Van Persie yamubwiye ko bagenzi be bakinanaga muri Arsenal nta bwitange bari bafite.

Evra yagize ati: "Robin, yarambwiye ati: ’Patrice, sinigeze mbona abantu babigize umwuga gutya.Bitoza ukuntu mwitoza iyo muri mu myitozo’.

’Yavuga ukuntu twarangizaga imyitozo, abantu bose bakajya muri Gym. Mbere yo kwitoza muri gym, na nyuma yo kwitoza muri Gym. "

"Niyo mpamvu yavuze ati:"Ubwo nakinaga muri Arsenal, nabaga nkiri mu kibuga nkabona abana bafashe imodoka zihindura bagiye Harrods cyangwa ahandi hose. "

Van Persie yari we rutahizamu mwiza wa Arsenal icyo gihe kuko yatsinze ibitego 132 mu mikino 278 yakinnye.

Nyuma yo gutsinda ibitego 30 mu mwaka w’imikino 2011-12 akarusha abandi ba rutahizamu bose bari bahanganye,Arsenal yarangije ku mwanya wa gatatu irushwa amanota 19 na Manchester City.

Kubera imyitwarire ya Arsenal,uyu yahisemo kwerekeza muri Man United gushaka igikombe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa