skol
fortebet

Robin Van Persie yatangaje umutoza wamukubise urushyi n’umwiza kurusha abandi bose mu bamutoje

Yanditswe: Sunday 24, May 2020

Sponsored Ad

Uwahoze ari kabuhariwe mu gutsinda ibitego mu Bwongereza,Robin van Persie yatangaje ko umutoza mwiza mu bamutoje bose ari Sir Alex Ferguson bamaranye umwaka umwe, yirengagiza Wenger bakoranye imyaka 8.

Sponsored Ad

Uyu wabaye rutahizamu muri Arsenal na Manchester United yatangaje ko mu gikombe cy’isi cya 2014,umutoza w’Ubuholandi, Louis van Gaal yamukubise urushyi amuziza ko yamusimbuje akanga.

Van Persie yavuze ko mu mukino wa ¼ cy’iki gikombe cy’isi bahuyemo na Costa Rica,iminota 90 yarangiye ari 0-0 ariko batangiye iminota 30 y’inyongera yaje kugira imvune bituma Louis van Gaal amubwira ko ashaka kumusimbuza arabyanga.

Uyu rutahizamu yamubwiye ko atava mu kibuga ndetse nibagera no kuri penaliti ayitera birangira Van Gaal arakaye niko kumukubita urushyi umukino urangiye.

Yagize ati “Ubwo umukino wari urangiye twese duteraniye imbere y’abatoza,yaranyegereye arangije ankubita urushyi.Yankubise urushyi ndababara arangije ambwira arakaye ati “Ntuzongere kunkorera ibintu nka biriya.Namurebye numiwe arangije arambwira ati “Genda ufate penaliti kandi ukore uko ushoboye uyinjize.

Ibi Van Persie yabyanditse mu gitabo yise “LVG – The Manager and the Total Person’.

Ubuholandi bwatsinze uwo mukino kuri penaliti 4-3 za Costa Rica bugera muri ½ cy’irangiza aho bwatsinzwe na Argentina kuri penaliti.

Nyuma y’iki gikombe cy’isi,Van Gaal yahawe akazi na Manchester United yahuriyemo na Van Persie gusa ntibumvikanye batandukana nabi.

Nubwo RVP yatojwe imyaka 8 na Arsene Wenger yavuze ko Sir Alex Ferguson ariwe mutoza mwiza mu bamutoje bose arangije anavuga ko ubuhanga bw’uyu Mufaransa bumeze nk’ubwa Van Gaal n’ uyu munyabigwi wa United ubateranyije.

Yagize ati “Sir Alex Ferguson n’umutoza w’igitangaza.Wenger afite uruhurirane rwa Ferguson na Van Gaal.Buri gihe yibanda ku bintu byiza gusa kandi areba ibizatanga umusaruro w’igihe kirekire.

Van Gaal we ni kabuhariwe mu gusoma umukino.Ntiwabihakana.”

Mu minsi ishize nibwo Van Persie yatangaje ko uyu mutoza Louis Van Gaal bakomoka mu gihugu kimwe, ariwe wabaye intandaro yo gusohoka muri Manchester United.

Aganira n’ikinyamakuru Goal yagize ati ” Van Gaal, akihagera yambwiye ko atankeneye na gato mu ikipe, namubwiye ko ngifite amasezerano maze ansubizanya uburakari, ngo uri umukinnyi nkaba umutoza, nuko mpitamo gusohoka muri Manchester United.

Muri 2012 nibwo Van Persie yavuye muri Arsenal yerekezaga mu ikipe ya Manchester United asinyishijwe na Sir Alex Ferguson wahoze ari umutoza wayo.

Uyu rutahizamu waretse umupira mu minsi ishize agahita yerekeza mu gusesengura imikino kuri BT,aherutse gutangaza abakinnyi 6 afata nk’ab’ibihe byose muri ruhago batarimo Umunya Brazil,Pele.

Van Persie yagize ati “Ni Johan Cruyff, Diego Maradona, Zinedine Zidane, Lionel Messi, Cristiano Ronaldo na Ronaldo de Lima."

Zidane na Ronaldo wo muri Brazil batwaye Ballon d’Or 2 buri wese,mu gihe Maradona ari umwe mu banya Argentina bakoze amateka adasanzwe mu mupira.

Johan Cyruff yatwaye Ballon d’Or 3 [1971, 1973, 1974].

Lionel Messi yatwaye Ballon d’Or 6 mu gihe Cristiano Ronaldo afite 5.

Robin van Persie ari ku mwanya wa 12 mu bakinnyi batsinze ibitego byinshi muri Premier League bigera kuri 144 muri Man United na Arsenal.




Robin van Persie yavuze ku batoza bose bamutoje mu Bwongereza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa