skol
fortebet

Romelu Lukaku yibasiye Zlatan Ibrahimovic bigeze gukozanyaho mu minsi ishize

Yanditswe: Tuesday 04, May 2021

Sponsored Ad

Rutahizamu wa Inter Milan, Romelu Lukaku,mu cyumweru gishize yafashije Inter Milan kwegukana igikombe cya 19 cya Serie A byatumye abona amahirwe yo kwibasira Zlatan Ibrahimovic bafitanye amakimbirane.

Sponsored Ad

Inter yaherukaga igikombe cya shampiyona 2010,yaguze abakinnyi bakuze biyifasha kwitwara neza muri Serie A aho yatwaye iki gikombe habura imikino 4 ngo shampiyona irangire.

Muri Gashyantare uyu mwaka,nibwo Romelu Lukaku yashwanye bikomeye na Zlatan Ibrahimovic ndetse uyu mubiligi yavuze ko Ibrahimovic yamututse ku mubyeyi we akanamubwira amagambo yuzuye ivanguraruhu.

Nyuma y’aho Lukaku atsindiye Ibrahimovic muri uwo mukino wa Coppa Italia ibitego 2-1 ndetse akaba yanatwaye igikombe,yahise ajya kuri Twitter yandika amagambo benshi bemeza ko yari agamije kwibasira uriya munya Sweden.

Yagize ati “imana y’ukuri yiyimikiye umwami.Ubu nimwubarare hasi.Umwami wa Milano.”

Lukaku yemeje ko umwaka w’imikino 2020-21 ariwo mwiza kurusha iyindi yose yagize mu mwuga we wo gukina umupira kuko amaze gutsinda ibitego 21 mu mikino 33 ya Serie A.

Lukaku yatwaye igikombe cya shampiyona yaherukaga muri 2010 ubwo yakinaga mu ikipe ya Anderlecht mu Bubiligi.

Ibrahimovic w’imyaka 39 nawe ntabwo ari umukinnyi mubi kuko muri uyu mwaka w’imikino yatsinze ibitego 15 mu mikino 18 amaze gukina muri Serie A.

AC Milan yatangiye neza shampiyona iyobora igihe kinini Serie A ariko ubu yasubiye inyuma iri kurwana no gushaka itike ya Champions League.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa