skol
fortebet

Ronald Koeman yatangaje inkuru ibabaje ku hazaza ha Lionel Messi muri FC Barcelona

Yanditswe: Tuesday 02, Feb 2021

Sponsored Ad

Umutoza wa FC Barcelona,Ronald Koeman yatangaje ko atizeye neza niba umukinnyi w’ibihe byose w’ikipe Lionel Messi azaguma mu ikipe cyane ko amasezerano ye azarangira mu mpeshyi y’uyu mwaka.

Sponsored Ad

Ronald Koeman yabwiye abanyamakuru ko nta cyizere afite cy’uko Lionel Messi azongera amasezerano mu ikipe cyane ko umwaka ushize yashatse kugenda ikipe ikamuzitira hakoreshejwe icyo we yise ubuhemu bw’uwari perezida w’ikipe Bartomeu.

Messi asigaje amezi 5 mu ikipe ariko buri munsi haza ibihuha by’amakipe ashobora kwerekezamo ariko ayibandwaho ni PSG na Manchester City.

Icyakora,Messi yavuze ko azarindira umwaka w’imikino ukarangira akabona gutangaza ahazaza he.

Ronald Koeman yabwiye ikinyamakuru The Athletic ati “Ntabwo mfite icyizere ko Messi azongera amasezerano.

Mfite icyizere ko nk’umukinnyi mwiza ku isi azakomeza kudutsindira ibitego.Nishimira kuba ndi umutoza we.Iyo urebye ubuhanga bwe nibyo akora buri munsi ubona ko bihambaye.

Yaje muri FC Barcelona ari umwana muto cyane,simbona Leo Messi mu mwenda w’indi kipe itari Barcelona.

Ageze ku mubano we na Messi, Ronald Koeman yagize ati “Nta kibazo na kimwe mfitanye na Leo.Ni kapiteni w’ikipe.Mvugana nawe ku bijyanye n’imikinire kandi dufitanye umubano nk’uwabanyamwuga nkuko ngufitanye n’abandi bakinnyi.Kubera ko ari kapiteni ngomba kuganira nawe cyane.”

Messi wageze muri Barcelona afite imyaka 13, mu kwezi kwa munani umwaka ushize yasabye iyi kipe ko yamureka akajya ahandi.

Haracyibazwa niba azaguma muri iyi kipe amasezerano ye narangira mu mpeshyi y’uyu mwaka.

Messi niwe ufite umuhigo wo gutsindira iyi kipe ibitego byinshi, yatwaranye nayo ibikombe 10 bya La Liga, na UEFA Champions League enye, kandi amaze kuba umukinnyi wa mbere ku isi inshuro esheshatu.

Gusaba ko ava muri iyi kipe, byari bikurikiwe n’ubushyamirane yagiranye na perezida wayo Josep Maria Bartomeu, waje guhita yegura mu kwezi kwa cumi.

Mu kwezi kwa 12, Messi yagize ati: "Sindamenya icyo nzakora."

Messi yaherukaga kugirana amasezerano na FC Barcelona mu mwaka wa 2017, ariko muri iyi myaka mike basinyanye iki gihangange cyo muri Argentina kizabasha kwinjiza akayabo ka miliyoni 555 z’mayero (£492m) narangira mu mpeshyi y’uyu mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa