skol
fortebet

Ronaldinho na bagenzi be bafunganwe muri Paraguay bagiye guhatanira igikombe cy’ibiro 16 by’ingurube

Yanditswe: Saturday 14, Mar 2020

Sponsored Ad

Uwahoze ari umukinnyi w’icyamamare mu mupira w’amaguru, Ronaldinho, ufungiwe muri Paraguay we n’umuvandimwe we, Roberto de Asis, bazira gukoresha pasiporo z’impimbano,bagiye guhatana mu irushanwa ry’umupira w’amaguru ryateguwe na gereza yabo aho abazaritwara bazahabwa igihembo cy’ibiro 16 by’akabenzi[ingurube] bitetse mu buryo bugezweho bwitwa suckling pig.

Sponsored Ad

Abanyarwanda babivuze ukuri ko nta gahora gahanze,uyu Ronaldinho watwaye UEFA Champions League,Igikombe cy’isi,La Liga,Serie A n’ibindi bikombe byinshi agiye guhatanira igikombe cy’ibiro 16 by’akabenzi cyateguwe na gereza afungiwemo.

Ronaldinho w’imyaka 39 n’umuvandimwe we,batawe muri yombi bageze muri Paraguay mu cyumweru gishize ubwo bafatanwaga ibyangombwa by’inzira [pasiporo] by’ibihimbano by’iki gihugu.

Aba bombi bagejejwe imbere y’urukiko bavuga ko batari bazi ko izi pasiporo bari bafite ari impimbano gusa iki cyaha kiramutse kibahamye bafungwa amezi 6 muri gereza.

Ikinyamakuru ABC TV Paraguay cyavuze ko Ronaldinho yemeye gukina muri iri rushanwa na bagenzi be kugira ngo batsindira izi mbonekarimwe zo muri gereza.

Ronaldinho yabaye imari ishyushye mu makipe yo muri gereza afungiwemo kuko buri yose yifuza kumukoresha gusa amakuru avuga ko abashinzwe gereza bavuze ko nubwo yemerewe gukina atemerewe gutsinda ibitego.

Ronaldinho yaretse umupira muri 2015,yatowe nk’umukinnyi w’umwaka ku Isi mu 2004 na 2005, yatwaranye na Brazil igikombe cy’Isi mu 2002 ndetse na UEFA Champions League na FC Barcelona mu 2006.

Amakuru avuga ko Lionel Messi yanze gutererana inshuti ye Ronaldinho aho yiyemeje kwishyura miliyoni zirenga 13 z’amadolari,arimo agomba kwishyurwa igihugu cya Paraguay kugira ngo kimufungure n’amadeni abereyemo abantu.




Ronaldinho watwaye igikombe cy’isi 2002 agiye guhatana mu irushanwa ryateguwe na gereza rizatangwamo igihembo cy’ibiro 16 by’akabenzi gatetse

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa