skol
fortebet

Ronaldinho yarokotse ibihano bikarishye yagombaga guhabwa kubera gukoresha pasiporo mpimbano

Yanditswe: Friday 06, Mar 2020

Sponsored Ad

Uwahoze ari kabuhariwe mu mupira w’amaguru,Ronaldo de Assis Moreira, uzwi cyane nka Ronaldinho Gaúcho, ntabwo azaregwa gukoresha urwandiko rw’inzira (passport) ruhimbano yinjira muri Paraguay, nkuko bivugwa n’umutegetsi ukuriye abakurikirana iyo dosiye.

Sponsored Ad

Uwo wahoze ari rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Brazil na Barcelona w’imyaka 39 y’amavuko, ndetse n’umugabo bavukana, bahaswe ibibazo n’inzego zishinzwe umutekano ejo ku wa kane bamaze kwerekana impapuro mpimbano z’inzira.

Umushinjacyaha Federico Delfino yavuze ko abo bavandimwe bazi neza ko bakoze icyaha ariko ko bagikoze batabishaka.

Bombi bemeye gukora ikindi gihano bahabwa.

Umushinjacyaha Delfino yabwiye abanyamakuru mu murwa mukuru Asuncion wa Paraguay ati:

“Turi kureba ubundi buryo twabirangizamo butavamo kuregwa mu rukiko kandi buzirikana ko aba bantu, ni ko twabivuga, batunguwe”.

Undi wari kumwe na bo muri urwo rugendo rwo muri Paraguay Wilmondes Sousa Lira w’imyaka 45 na we yahaswe ibibazo.

Kuri uyu wa gatanu ni bwo umucamanza afata umwanzuro ku busabe bw’umushinjacyaha Delfino. Ikindi gihano gishoboka cyaba nko kubaca amande yahabwa umuryango ufasha abatishoboye.

Ibiro ntaramakuru Reuters bitangaza ko Adolfo Marin, wunganira Ronaldinho mu mategeko, atabonetse ngo agire icyo abivugaho.

Abo bavandimwe bavuye ku kibuga cy’indege cya Guarulhos airport i Sao Paulo ku wa gatatu, bafite passports za Brazil. Bahawe iza Paraguay “bakiva mu ndege” mu murwa mukuru Asuncion.

Nkuko umushinjacyaha Delfino abivuga, abo bavandimwe bavuga ko izo passports bazihawe nk’impano. Iperereza ryasanze nimero zazo zihura n’amazina y’abandi bantu.

Uwo watsindiye inshuro ebyiri igihembo cy’umukinnyi w’umupira w’amaguru wahize abandi ku isi, yagiye muri Paraguay gukora ubukangurambaga ku gitabo no ku bikorwa bye by’ubukangurambaga bwo gufasha abana bo mu miryango icyennye.

Mu myaka ya 2004 na 2005, Ronaldinho yatsindiye igihembo cy’umukinnyi wahize abandi ku isi ndetse ibihe byiza cyane by’umupira we yabigiriye muri Barcelona.

Mu mwaka wa 2002, yafashije ikipe y’igihugu cye kwegukana igikombe cy’isi, ari kumwe n’abandi ba rutahizamu b’ibihangange nka Ronaldo na Rivaldo.

Inkuru ya BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa