skol
fortebet

Ronaldinho yasabye ikintu gikomeye FC Barcelona kuri Lionel Messi

Yanditswe: Tuesday 27, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umunyabigwi w’ikipe ya FC Barcelona,Ronaldinho,yayisabye gukora ibishoboka byose igasinyisha Messi ndetse ikazakuraho nimero ye 10 ikayibika igihe azaba asoje gukina muri iyi kipe.
Ronaldinho yinginze Barcelona kudakora ikosa ryo kurekura Lionel Messi utarongera amasezerano mashya nubwo hari ibiganiro bagiranye.
Messi nta kipe agira nyuma y’aho amasezerano ye arangiye kuwa 01 Nyakanga uyu mwaka,akaba atarongera andi.
Uyu mukinnyi w’imyaka 34 ngo arashaka kuguma muri Barca ndetse ngo (...)

Sponsored Ad

Umunyabigwi w’ikipe ya FC Barcelona,Ronaldinho,yayisabye gukora ibishoboka byose igasinyisha Messi ndetse ikazakuraho nimero ye 10 ikayibika igihe azaba asoje gukina muri iyi kipe.

Ronaldinho yinginze Barcelona kudakora ikosa ryo kurekura Lionel Messi utarongera amasezerano mashya nubwo hari ibiganiro bagiranye.

Messi nta kipe agira nyuma y’aho amasezerano ye arangiye kuwa 01 Nyakanga uyu mwaka,akaba atarongera andi.

Uyu mukinnyi w’imyaka 34 ngo arashaka kuguma muri Barca ndetse ngo azasinya igihe iyi kipe izaba yakemuye ikibazo cy’ubukungu ifite.

Kubera ikibazo cy’ubukungu,FC Barcelona irashaka kugurisha abakinnyi bayo benshi kugira ngo izigame amafaranga yo kugumana Messi.

Ronaldinho yagize ati ‘Messi nasezera nubwo nizeye ko bizaba kera azasiga nimero 10,ntihazagire uwongera kuyambara.”

Ronaldinho yavuze ko yishimiye kubona Messi atwara Copa America ariko yababajwe no kuba baratsinze Brazil.

Ronaldinho niwe waherukaga kwambara nimero 10 mbere y’uko ihabwa Lionel Messi kuko yayifashe 2003 kugeza 2008 anegukana Ballon d’Or ya 2005.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa