skol
fortebet

Ronaldinho yongeye gutangira nabi umwaka ahura n’ibyago bikomeye

Yanditswe: Sunday 21, Feb 2021

Sponsored Ad

Uwahoze ari kizigenza mu mupira w’amaguru ku isi watwaye Ballon d’or 2 Ronaldinho yapfushije nyina umubyara wamufashije gutera imbere mu mupira w’amaguru azize icyorezo cya Covid-19.

Sponsored Ad

Nyina wa Ronaldinho,Dona Miguelina wari ufite imyaka 71 yahitanwe na Covid-19 yanduye mu Ukuboza umwaka ushize ikamuzahaza cyane.

Amakuru yakwirakwiriye muri Brazil na Peru,avuga ko uyu mubyeyi yapfuye mu masaha y’urukerera rwo kuri iki cyumweru.

Ibi bibaye nyuma y’aho mu mwaka ushize Ronaldinho yafunzwe muri Werurwe ari kumwe n’umuvandimwe we bazize kwinjira muri Paraguay bakoresheje inyandiko mpimbano.

Ronaldinho w’imyaka 40 ,yakiniye imikino 207 mu marushanwa yose ikipe ya FC Barcelona nyuma yo kuyigeramo muri 2003 avuye muri Paris Saint-Germain,
Yatwaranye na Brazil igikombe cy’isi cya 2002,atwara La Liga 2 na Champions League imwe yo muri 2006.

Muri we Werurwe, we na mukuru we, Robero se Assis Moreia- usanzwe ari umucuruzi- bafunzwe bakurikiranyweho gukoresha pasiporo z’impimbano ngo binjire muri Paraguay.

Aba bavandimwe bombi bari batumiwe muri Paraguay n’umwe mu bagabo bafite inzu y’urusimbi, aho bagombaga kwitabira ibikorwa by’umupira w’amaguru w’abana no kumurika igitabo.

Ronaldinho yizihirije isabukuru ye y’amavuko y’imyaka 40 muri gereza mbere y’uko bombi bishyura amafaranga bakajya gufungishwa ijisho muri hoteli.

Abashinjacyaha basanze nta ruhare uyu mukinnyi yagize mu kubona pasiporo y’impimbano, ariko bemeza ko umuvandimwe we yari abizi ko zitari iz’umwimerere. Gusa bombi bagizwe abere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa