skol
fortebet

Rooney agiye kugura inzu y’akataraboneka muri USA ituranye no kwa Obama [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 17, May 2018

Sponsored Ad

Umukinnyi Wayne Rooney ukina mu ikipe ya Everton ashobora kuyivamo akerekeza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho bivugwa ko agiye kugura inzu y’akataraboneka mu mugi wa Washington ituranye no kwa Ballack Obama wahoze ari perezida wa USA ndetse n’urugo rw’umukobwa wa Trump witwa Ivanka.

Sponsored Ad

Bimaze iminsi bivugwa ko umwongereza Wayne Rooney agiye kuva mu ikipe ya Everton akerekeza mu ikipe ya DC United aho bivugwa ko agiye kugura inzu y’akataraboneka irimo ibikoresho bitandukanye ndetse ituranye n’amazu y’ibikomerezwa muri politiki n’ahandi.

Rooney n’umuryango we bagiye kwimukira muri USA

Iyi nzu irimo ibyangombwa bitandukanye iri mu gace kitwa Kolorama kubatswemo ibikorwa remezo bitandukanye nk’amazu ya za Ambasade,amazu y’ibyamamare n’ibindi.

Iyi nzu ifite agaciro ka miliyoni 4 n’ibihumbi 200 by’amapawundi, irimo ibyumba 7 byo kuraramo,ubwogero 9,ama salle yo kureberamo imikino,parking,pisine n’ibindi.

Kugeza ubu Rooney ntaratangaza niba azerekeza mu ikipe ya DC United kubera ko umutoza Sam Allardice batumvikanye yirukanwe ariko amakuru aremeza ko yumvikanye n’iyi kipe kuyerekezamo ikajya imuhemba akayabo k’ibihumbi 300 ku cyumweru.







Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa