skol
fortebet

Rubiales wasomye umukinnyi w’umukobwa mu gikombe cy’isi yahawe igihano gikomeye na FIFA

Yanditswe: Monday 30, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru ku isi,FIFA, yahanishije Luis Rubiales wahoze ayobora Ishyirahamwe rya Ruhago muri Espagne, uheruka gusoma umukinnyi bigateza intugunda, guhagarikwa mu bikorwa byose by’umupira w’amaguru mu gihe cy’imyaka itatu.

Sponsored Ad

Bwana Rubiales yari yahagaritswe mu mupira w’amaguru iminsi 90 na FIFA ku ya 26 Kanama kugira ngo hakorwe iperereza ku myitwarire ye ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi cy’abagore.

Rubiales yasomye umukinnyi wa Espagne Jenni Hermoso ku munwa mu birori byo gutanga ibihembo i Sydney ku ya 20 Kanama.

Yafashe kandi igitsina cye ubwo yishimiraga intsinzi ya Espagne yo kwegukana igikombe cy’isi batsinze Ubwongereza igitego 1-0.

Uyu kandi yagaragaye atwaye ku rutugu umukinnyi wa Espagne y’abagore,Athenea del Castillo bishimira igikombe.

Nubwo Rubiales yabanje guhatiriza kugira ngo akomeze inshingano ze, nyuma yeguye ku mirimo ye nka perezida wa federasiyo ya Espagne na visi perezida wa UEFA mu kwezi gushize, none ubu yahaniwe kutubahiriza ingingo ya 13 y’amategeko agenga imyitwarire ya FIFA.

Rubiales ari gukorwaho iperereza ku byaha muri Espagne. Yahakanye amakosa yose.

FIFA ntabwo yatangaje amakuru arambuye kuri uru rubanza rwaciwe n’abacamanza ba komite ishinzwe imyitwarire, ariko yashyize hanze itangazo rigira riti: "Bwana Rubiales yamenyeshejwe ibikubiye mu cyemezo cya komite ishinzwe imyitwarire ya FIFA uyu munsi. Hakurikijwe ingingo ziboneye z’amategeko agenga imyitwarire ya FIFA. .

...Iki cyemezo gishobora kujuririrwa muri komite y’ubujurire ya FIFA.

FIFA yongeye gushimangira byimazeyo ubushake bwayo bwo kubahiriza no kurengera ubusugire bw’abantu bose no kureba ko amategeko shingiro agenga imyitwarire myiza yubahirizwa."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa