skol
fortebet

Rugangura Axel yitabaje polisi kubera ibyo yakorewe n’abafana

Yanditswe: Sunday 03, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamakuru wa RBA wubatse izina mu kogeza umupira, Rugangura Axel, yasohotse muri Stade ya Ngoma arinzwe n’abashinzwe umutekano nyuma yo kuririmbirwa n’amagana y’abakunzi b’umupira w’amaguru bari bitabiriye umukino APR FC yatsinzemo Etoile de l’Est igitego 1-0, bifuzaga ko asohoka bakamureba, byaba ngombwa bakanamusuhuza.

Sponsored Ad

Rugangura Axel amaze imyaka myinshi mu kogeza umupira byatumye azamura igikundiro mu banyarwanda cyane ko abikora neza cyane.

Axel Rugangura yavukiye i Bujumbura mu gihugu cy’Uburundi tariki 30 Gicurasi 1989. Amashuri abanza yayigiye mu Mujyi wa Kigali ku ishuri ribanza rya APAPER, icyiciro rusange acyigira kuri IPM(Institut Paroissial de Mukarange), ikindi cyiciro acyigira muri APADE.

Amashuri ya Kaminuza, Rugangura yayize muri NUR(National University of Rwanda) mu ishami ry’itangazamakuru n’itumanaho ricyitwa SJC(School of journalism & Communication), aharangiza muri 2012.

Muri 2012 nibwo yatangiye kwimenyereza umwuga w’itangazamakuru (Stage) kuri Radio Contact,yogeza umupira, ahera ku gikombe cy’Uburayi(Euro).

Kuba yari azi abakinnyi benshi ndetse n’amakipe atandukanye, ngo nibyo byatumye atangira kogeza umupira , abikomeza bitewe n’imbaraga yatewe n’abamwumvaga.

Iyo ubajije Rugangura niba akiri umwana muto yarumvaga azaba umunyamakuru wogeza umupira , agusubiza ko atajyaga abitekereza.

Ati “ Ubundi numvaga nzaba umuganga, nkajya mfasha abarwayi babaye kuko numva nifitemo impano yabyo.Kogeza umupira natangiye kubikunda ninjiye mu itangazamakuru ry’imikino, ariko nkiri muto, ntabwo narinziko nzabikora, nikundiraga kuganira iby’umupira gusa. Ndabyibuka muri 1997-1998 ubwo habaga igikombe cy’isi cyatwawe n’Ubufaransa nibwo natangiye gukunda cyane kuganira ku mupira.”

Nubwo akunda kogeza imipira yo mu Bwongereza ngo nta kipe ahakunda ahubwo afana Milan AC yo mu Butaliyani ndetse na Kiyovu Sports hano mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa