skol
fortebet

Rugg Timothy yegukanye agace ka Tour du Rwanda ku nshuro ya 3

Yanditswe: Wednesday 08, Aug 2018

Sponsored Ad

Umunyamerika Timothy Rugg ukinira ikipe ya Team Embrace The World yo mu Budage niwe wegukanye agace ka 4 ka Tour du Rwanda kavaga mu Karere ka Musanze berekeza Karongi ku ntera y’ibilometero 135.8.

Sponsored Ad

Rugg Timothy yatatse isiganwa rigitangira ahita acika igikundi ku buryo yaje kuyobora isiganwa Arusha igikundi intera y’iminota 5:13’.

Rugg Timothy yayoboye isiganwa igihe kinini kugeza yegukanye agace

Timothy yakomeje kwanikira abandi agenda atwara amanota yose yari mu muhanda hagati kugeza yegukanye aka gace asize Hakiruwizeye Samuel wamukurikiye ku mwanya wa kabiri.

Aka gace ka 4 ka Tour du Rwanda 2018 Rugg Timothy yatwaye, kabaye aka 3 yegukanye muri Tour du Rwanda kuko mu mwaka wa 2016 ubwo yakiniraga Bike Aid yegukanye uduce tubiri.

Rugg Timothy yakoresheje amasaha atatu,iminota 31 n’amasegonda 25 akurikirwa na Hakiruwizeye Samuel wakoresheje amasaha 3 n’iminota 33 n’amasegonda 35.

Abakinnyi batanu ba mbere ku gace ka Musanze-Karongi:
1. Rugg Timothy 3h,31’25"
2. Hakiruwizeye Samuel 3h,33’35"
3.Munyaneza Didier Mbappe 3h,33’49"
4.Losano riba David 3h,33’49"
5.Uwizeye Jean Claude 3h,33’53"

Abakinnyi 5 ba Mbere ku rutonde rusange :
1.Mugisha Samuel 14h,07’

2.Uwizeye Jean Claude 14h,08’14"
3. Hailemichael Mulu 14h,08’14"
4.Losano RIBA David 14h,09’
5.Doring Jonas 14h,10’ 44"

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa