skol
fortebet

Rugwiro Herve yandikiye Sadate amusaba kugoboka abakinnyi bamerewe nabi

Yanditswe: Tuesday 01, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Kapiteni wa Rayon Sports,Rugwiro Herve yandikiye Perezida Munyakazi Sadate mu izina ry’abakinnyi amusaba kugoboka abakinnyi mu bihe bibi barimo birimo kurwara ntibafashwe ndetse n’ubukene bukabije.

Sponsored Ad

Rugwiro yibukije Sadate ko baheruka guhembwa mu kwezi kwa 2, bityo bishyuza umushahara wo kuva mu kwezi kwa 3 kugera mu kwa 8 cyane ko ngo bamenye ko amafaranga y’ubufasha bahawe na FIFA yamaze kugera ku ikipe.

Uyu kapiteni yabanje kumenyesha perezida ko bahawe amabaruwa ahagarika akazi by’agateganyo bityo bakenewe kumenya niba bakiri abakozi b’ikipe cyangwa se bishakire akandi.

Rugwiro yabwiye ubuyobozi ko abakinnyi babayeho mu buzima bubi kandi ubuyobozi ntacyo bubafasha, bityo bagasaba ko ibibazo byakemurwa vuba kuko ubuzima bwabo buri habi.

Rugwiro yasabye ubuyobozi bwe kwishyura abakinnyi bose amafaranga yose babasigayemo yaba ay’imishahara,uduhimbazamusyi n’ayo kubagura kugira ngo imikoranire ikomeze kuba myiza.

Rugwiro yasabye ikipe kuvugana n’abafatanyabikorwa bagashakira hamwe umuti urambye w’ibibazo bafitanye bityo ikipe ikongera kubona ubushobozi byananirana abanyamuryango bakishakamo ibisubizo birambye.

Rugwiro yanenze ubuyobozi bwa Rayon Sports ko bugezwaho ibibazo by’abakinnyi bukinumira aho yatanze urugero rw’ibibazo by’abakinnyi barwaye batafashijwe,kuba nta nkunga ngoboka ikiboneka.

Rugwiro yavuze ko imiryango y’abakinnyi isuherewe,abakodesha amazu bari kuyabasohoramo aho yibukije Sadate ko ibi bishobora kugira ingaruka na shampiyona yasubukurwa ntibatange umusaruro.

Mu minsi ishize hari amakuru yavuzwe ko bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports bandikiye ubuyobozi basaba gusesa amasezerano gusa ikipe yavuze ko atariko byagenze ahubwo abakinnyi bishyuzaga amafaranga barimo.

Abakinnyi ba Rayon Sports bari mu bihe bibi cyane kuko Drissa Dagnogo yishyuzwaga ibihumbi 270 Frw by’amezi atatu y’ubukode bw’inzu ku buryo yari hafi yo kuyirukanwamo.

Abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bakusanyije inkunga y’amafaranga asaga ibihumbi 600 Frw kugira ngo bagoboke uyu rutahizamu wa Rayon Sports, Drissa Dagnogo.

Muri iyi minsi biravugwa ko ubuzima bw’abakinnyi ba Rayon Sports buri mu mazi abira kuko bamwe ngo badafite ibyokurya bihagije abandi babuze n’amafaranga y’ubukode.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa