skol
fortebet

Rusheshangoga Michel yasezeye ku mupira w’amaguru ku myaka 26 gusa

Yanditswe: Monday 28, Dec 2020

Sponsored Ad

Myugariro wo ku ruhande rw’uburyo,Rusheshangoga Michel,wakiniraga AS Kigali,yasezeye ku mupira w’amaguru avuga ko yerekeje mu bundi buzima aho bivugwa ko yisangiye umugore we muri USA.

Sponsored Ad

Nkuko amakuru dukesha IGIHE abitangaza,mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, nyuma y’imyitozo yabereye kuri Stade ya Kigali, ni bwo Rusheshangoga Michel yasezeye kuri bagenzi be bakinana muri AS Kigali, avuga ko agiye gutangira ubuzima bushya.

Yagize ati “Benshi babyumvaga ariko ukuri ni uko ngiye kuva aha. Muri aka kanya, ntabwo dushobora gukomezanya kubera impamvu z’ubundi buzima. Ntabwo nababwira ngo ndishimye.”

Yavuze ko atishimiye gusiga bagenzi be kuko kuri we AS Kigali ari umuryango, asaba abo bakinanaga gukomeza intego bihaye mu marushanwa atandukanye bari gukina arimo CAF Confederation Cup.

Ati “Kuva nava muri APR FC, nanjye nisanze mu muryango mwiza, umuryango w’abantu banyakiriye neza, bambanira neza. Mfashe uyu mwanya mbashimira mbikuye ku mutima.”

“Ndabifuriza ko urugendo mwatangiye rugomba kurushaho, ntekereza ko uyu mwaka ni wo navuga ko ari uwa AS Kigali, mugomba kuwugira uwanyu. Ndabizi ko mubishoboye, ndabifuriza amahirwe masa, dukomeze dushyire hamwe twese. Ndabakunda cyane.”

Rusheshangoga yari amaze umwaka umwe n’igice mu Ikipe y’Umujyi wa Kigali nyuma yo kuyigeramo mu mpeshyi y’umwaka ushize wa 2019. Muri Gicurasi uyu mwaka, yari yongereye amasezerano y’umwaka umwe.

Nshimiyimana Eric wamutoje mu Isonga FC, APR FC ndetse akaba yamutozaga muri AS Kigali, yavuze ko byabagoye kwakira ko batazakomezanya na we kuko ari umukinnyi bari bagikeneye.

Ati “Tubyakiriye neza, icya ngombwa ni ukumusabira umugisha, navuga ko ari impamvu zitumye agenda, ntabwo yari ageze mu gihe cyo kurangiza umupira, ariko byari ngombwa ko agenda kuko ni ubundi buzima agiye gutangira.”

“Ni ukumwifuriza umugisha, azabe amahoro, ntabwo biba byoroshye, wabonye ko kubyakira na we yagaragaje imbamutima ze kuko kuba mu mupira yari amazemo imyaka igera ku 10 akina, biragoye guhita abyakira.”

Yakomeje agira ati “Twari tukimukeneye nk’ikipe, yadufashaga, ariko tugomba kubyakira natwe tukamufasha gutangira ubwo buzima. Natwe byatugoye, ku myaka afite n’akazi dufite imbere ariko ni ukubyakira.”

Rusheshangoga w’imyaka 26 nk’uko bigaragara ku byangombwa akiniraho, ni umwe mu bari bagize Amavubi U-17 yakinnye Igikombe cy’Isi cyabereye muri Mexique mu 2011.

Yatangiye gukinira APR FC mu 2012 ubwo yayigeragamo avuye mu Isonga FC, ayifasha kwegukana ibikombe bitandukanye bikinirwa mu Rwanda.

Muri Nyakanga 2017, yerekeje muri Singida United yo muri Tanzania ahawe ibihumbi 50$, aho byavugwaga ko azajya ahabwa umushahara wa 3000$ ku kwezi, akanagenerwa andi 500$ mu gihe ashoboye gutanga umupira uvamo igitego.

Rusheshangoga yamaze umwaka umwe muri Tanzania, ahita agaruka muri APR FC yasinyiye imyaka ibiri muri Kanama 2018, ariko nyuma y’umwaka umwe atandukana na yo, yerekeza muri AS Kigali.

Muri Nyakanga 2019 ni bwo yakoze ubukwe na Nakazungu Aimée ‘Njungu’.

Rusheshangoga waherukaga guhamagarwa mu Amavubi yitegura irushanwa rya CHAN rizabera muri Cameroun, yasezeye kuri AS Kigali mu gihe ikomeje imyitozo yo kwitegura umukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup izahuramo na KCCA FC yo muri Uganda.

Mu mukino ubanza wari kuba ku wa 23 Ukuboza 2020, AS Kigali yahawe ibitego 2-0 kuri mpaga yatewe iyi kipe yo muri Uganda kubera kutagira umubare uhagije w’abakinnyi.


Source: IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa