skol
fortebet

Rutahizamu mushya wa Rayon Sports yijeje ibitangaza abafana ubwo yageraga I Kigali

Yanditswe: Monday 06, Aug 2018

Sponsored Ad

Rutahizamu mushya wa Rayon Sports ukomoka muri Cote D’Ivoire Kouame Brou Gerard Stephane,yabwiye abafana ko ataje gutambagira umujyi wa Kigali ahubwo ashaka kubatsindira ibitego akinjira mu mitima yabo.

Sponsored Ad

Mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru saa saba z’ijoro, nibwo Kouame Brou Gerard Stephane yageze ku kibuga cy’indege mpumahanga cya Kigali i Kanombe akurikiye Donkor Prosper ukina mu kibuga hagati ukomoka muri Ghana na we wari yageze mu Rwanda.

Kouame yageze mu Rwanda gushimisha abafana ba Rayon Sports

Rutahizamu Kouame Brou Gerard Stephane yabwiye abanyamakuru ko muri Entente yari asanzwe akinira yatsinzemo ibitego 10 mu mikino 15 yayikiniye kandi atarabanzaga mu kibuga,ariyo mpamvu yiteguye kwitwara neza.

Yagize ati “Nje hano gukina, ngashimisha abakunzi b’ikipe, abafana banjye n’ikipe muri rusange.Icyo nabwira abafana ni uko nishimiye kuba nje hano. Nzakora ibyo nshoboye byose ku buryo bazanyishimira."

Kouame yabwiye abanyamakuru ko manager we yamubwiye ko Rayon Sports ari ikipe ikomeye ihora ihatanira ibikombe mu Rwanda ndetse ifite abafana bayikunda cyane.

Kouame ni muremure kuko areshya na metero 1na sentimetero 89 ndetse ibyangombwa yerekanye bigaragaza ko yavutse muri 2000.

Uyu rutahizamu ushobora no gukina inyuma ya ba rutahizamu,aje muri Rayon Sports aturutse mu ikipe ya Entente II Lomé yo muri Togo.

Aba bakinnyi babiri bashya ba Rayon Sports,Kouame na Prosper Donkor, bombi bazatangira imyitozo muri Rayon Sports ku wa kabiri tariki 7 Kanama 2018 bitegura imikino ya CAF Confederations Cup cyane ko batanzwe ku rutonde rushya.

Source:Rwanda Magazine

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa