skol
fortebet

Harry Kane yavuze amagambo akomeye nyuma yo guhusha penaliti yasezereye Ubwongereza

Yanditswe: Sunday 11, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

Rutahizamu w’Ubwongereza akaba na Kapiteni Harry Kane yavuze ko kuba igihugu cye cyasezerewe biri ku mutwe we ndetse ko bizamutwara igihe kugira ngo arenge agahinda afite.
Uyu mukinnyi wari ufite imibare myiza mu gutera penaliti,yahuye n’uruva gusenya ubwo yateraga mu kirere uyu mupira wagombaga gutuma Ubwongereza bwishyura Ubufaransa bikaba ibitego 2-2 mu mukino wa 1/4 cy’irangiza.
Nubwo Kane yari yinjije penaliti ya mbere ku munota wa 53 yari ikorewe kuri Bukayo Saka, yishyura igitego (...)

Sponsored Ad

Rutahizamu w’Ubwongereza akaba na Kapiteni Harry Kane yavuze ko kuba igihugu cye cyasezerewe biri ku mutwe we ndetse ko bizamutwara igihe kugira ngo arenge agahinda afite.

Uyu mukinnyi wari ufite imibare myiza mu gutera penaliti,yahuye n’uruva gusenya ubwo yateraga mu kirere uyu mupira wagombaga gutuma Ubwongereza bwishyura Ubufaransa bikaba ibitego 2-2 mu mukino wa 1/4 cy’irangiza.

Nubwo Kane yari yinjije penaliti ya mbere ku munota wa 53 yari ikorewe kuri Bukayo Saka, yishyura igitego cyari cyatsinzwe na Tchouameni.

Ku munota wa 84 w’umukino,Mason Mount yakorewe ikosa mu rubuga rw’amahina na Theo Hernandez ariko Harry Kane ahusha penaliti yari itanzwe na VAR.

Ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru,Kane yanditse ku mbuga nkoranyambaga ati "Birababaje cyane.Twatanze buri kimwe ariko byangijwe n’akantu gato nishinja.Ntabwo nabihisha,birababaza kandi bizantwara igihe kugira ngo mbirenge ariko nabyo ni kimwe mu bigize siporo.

Ubu n’ugukoresha iryo somo kugira ngo mu mutwe no ku mubiri nzabe nkomeye mu irushanwa ritaha.Mwakoze mwese ku bwo kudushyigikira mu irushanwa ryose.Bisobanuye byinshi."

Ahazaza h’umutoza Gareth Southgate ntihazwi nubwo afite amasezerano azarangira muri 2024.

Uyu mutoza yavuze ko irushanwa ryagenze neza nubwo bagombaga gukora byinshi bakarenga 1/4.

Ibitekerezo

  • #IMPAMVU_UTABYARA(UMUGORE). *WhatsApp &Sms: +250789502321*

    ✔️Ufite acide nyinshi mu gitsina
    ✔️Urwaye infections
    ✔️Ufite ibibyimba muri nyababyeyi
    ✔️Ufite imisemburo micye
    ✔️Ufite intangangore
    zitameze neza
    ✔️Ufite imiyoborantanga yazibye

    ❌Birashoboka ko umugabo yaba ariwe ufite ikibazo!

    Wowe ukeka ari iyihe mpamvu ituma utabyara? Niba ufite icyo kibazo cg uzi inshuti/umuvandimwe ufite icyo kibazo mubwire atugane tumufashe.

    Dukorera mu mujyi wa Kigali hafi y’agakinjiro ka Nyarugenge na Remera

    *N.B:Aho uherereye hose mu Rwanda tukoherereze supplements zacu. Abatuye USA🇱🇷,Canada 🇨🇦, Uk,France...... namwe tuboherereza supplements zacu ku bufatanye na FDA,MINISANTE n’IPOSITA*

    #Twandikire cg #uduhamagare #tugufashe

    WhatsApp/Sms: +250789502321

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa