skol
fortebet

Rutahizamu w’Umunya-Kote Divwari, Cheik Tiote, yitabye Imana

Yanditswe: Tuesday 06, Jun 2017

Sponsored Ad

Igihugu cya Kote Divwari (Ivory Cost) kiri mu kababaro k’uwahoze ari rutahizamu wacyo mu mupira w’amaguru, Cheik Tiote, witabye Imana kuri uyu wa Mbere 05 Kamena.
Ku myaka 30 y’amavuko, Tiote yitabye Imana ubwo yari mu myitozo n’ikipe ye, Beijing Club Enterprises, yo mu Bushinwa.
Hamwe na Tiote, ikipe y’igihugu ya Kote Divwari yatwaye igikombe cy’ibihugu cya Afurika cya 2015, maze avunikira mu mukino wa nyuma w’icyo gikombe. Kugeza ubu yari amaze gukinira ikipe y’igihugu cye imikino 52.
Nyuma (...)

Nyuma y’imyaka 7 akinira Newcastle United yo mu Bwongereza, Tiote yerekeje mu Bushinwa.

Uhagarariye Tiote, Emanuelle Palladino, n’akababaro kenshi yagize icyo avuga ku rupfu rwe, ati “Mbabajwe no gutangaza ko umukiriya wanjye (my client) Cheik Tiote yitabye Imana mu gitondo cy’uyu munsi (kuwa Mbere) nyuma yo kugwa hasi ubwo yari mu myitozo n’ikipe ye ya Beijing Enterprises.”

“Nta kindi twakongeraho ubu ngubu gusa turihanganisha umuryango we muri ibi bihe bikomeye. Twese tumusabire.”

Raphael Benitez, umutoza w’ikipe ya New Castle, na we yunamiye nyakwigendera Tiote.

Benitez yagize ati “Nabimenye ku gicamunsi. Byari biteye agahinda kumva inkuru ivuga ko Tiote yigendeye. Kuva namenya Tiote nasanze ari umunyamwuga nyawe kandi uri hejuru y’abandi bose. Ni umugabo rwose. Imitima yacu tuyerekeje ku muryango we n’inshuti ze muri ibi bihe bikomeye.”

Hamwe n’ikipe y’igihugu ya Kote Divwari, Cheik Tiote yakinnye igikombe cy’Isi inshuro ebyiri 2010 na 2014.

Ikipe yahozemo mbere y’uko ajya mu Bushinwa, Newcastle, n’uwari umutoza wayo igihe Tiote yayikinagamo ariwe Alan Pardiew nabo bababajwe n’urupfu rw’uyu musore.

Pardiew, “Mbabajwe cyane n’inkuru y’urupfu rw’uwahoze ari umukinnyi wanjye kandi ari n’inshuti yanjye, Cheik Tiote.”

“Uhereye igihe nagereye muri Newcastle Cheik yari umukinnyi witwara neza muri rwambariro (dressing room) kandi imikinire ye mu kibuga yari agatangaza. Namukundaga. Yari byose mu bakinnyi ba Newcastle. Kumva iyi nkuru rero byankomerekeje umutima kandi numva impuhwe z’umuryango we n’inshuti ze zinsabyemo kuko bigoye kuri bo kumva inkuru y’inshamugongo nk’iyi.”

Tiote yari umwe mu bana 10 bavukanye. Yakuriye mu buzima bubi ndetse ku myaka 15 ntiyari yagatangiye umwuga wo guconga ruhago.

Tiote asize umugore umutwiye umwana. Imana imuhe iruhuko ridashira.

Ibitekerezo

  • RIP Yari umukoranabushake kabisa. Ariko niba ukurikira umupira nkeka ko utari kuvuga ko ari Rutahizamu yari umukinnyi wo hagati

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa