skol
fortebet

Rutanga Eric yatangaje ibihe bibi yanyuzemo bitewe na Munyakazi Sadate

Yanditswe: Friday 28, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Myugariro mushya wa Police FC,Rutanga Eric,yatangaje ko mu buzima bwe bwose atazigera yishimira perezida wa Rayon Sports,Munyakazi Sadate,kubera ukuntu yamunanije mu kazi ke muri iyi kipe ndetse akanamugora mu gusohoka.

Sponsored Ad

Rutanga ukina ku ruhande rw’ibumoso yatangaje ibihe bibi yanyuzemo mu minsi ishize kubera Munyakazi Sadate wahoze ari umuyobozi we, avuga ko yamubereye umubyeyi gito.

Mu kiganiro yagiranye Radio Rwanda, Rutanga yatangaje umubabaro yavanye muri Rayon Sports FC kandi yari kapiteni wayo.

Yagize ati "Nasabye Perezida wa Rayon Sports urupapuro rundekura mbona abigize birebire, barambwira ngo kugira ngo mbone urwo rupapuro nuko mbaha miliyoni 2.Ndababaza nti se ni ay’iki? Barambwira ngo n’ayo kundekura. Imishahara, uduhimbazamusyi nari nabibarekeye byose, nayo mfata icyemezo cyo kuyabaha.”

Rutanga yatangaje ko amaze gusabwa ayo mafaranga yayatanze kugira ngo yirinde ko byazafata umwanya munini atarabona ibyangombwa kandi yari amaze kubona ikipe.

Rutanga yavuze ko Perezida Sadate wari umuyobozi we muri Rayon Sport, yamugoye cyane bituma ahura n’ibibazo bikomeye mu gusohoka muri iyi kipe.

Ati "Perezida Sadate nzamufata nk’umuyobozi wangoye, utarambaniye kuko ibyo nifuzaga ntabwo yabinkoreye nk’umuntu wari ufite ikipe. Ku kugiti cyanjye sinavuga ko nzamwishimira, hoya. No kuba yarandekuye yabinyujije mu zindi nzira, we yashatse inyungu nyinshi cyane niyo mpamvu ntazamubara mu bantu banyoboye ngo numve nishimye.”

Rutanga kandi yemeje ko hari abantu bamugambaniye abura uko yerekeza muri Yanga yari yamushimye gusa avuga ko atashyira ukuri kose hanze.

Ati "Sinavuga izina ryuwabiteye ariko ntibabura ntabwo ari ngombwa ngo mbivuge mu itangazamakuru ariko birimo kandi ukuri kose ntabwo ariko kuvugwa. Ndi umukinnyi ugifite imbaraga kandi ntabwo ariho Imana yari yangeneye buriya.”

Rutanga yinjiye muri Rayon Sports mu mwaka w’imikino wa 2017-2018 nyuma yo kuva muri APR FC yamureze ikanamukuza.

Rutanga Eric yageze muri Rayon Sports avuye muri APR FC,ayifasha kwegukana igikombe cya shampiyona mu mwaka w’imikino 2018/19, anyuma agirirwa icyizere agahabwa inshingano zo kuyobora bagenzi be mu kibuga nka kapiteni.

Nyuma y’imyaka ibiri akinira Rayon Sports, yayivuyemo ajya muri Police FC mu minsi ishize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa