skol
fortebet

Rutanga yahaye igisubizo gitangaje abamushinje kurya ruswa ku mukino wa Mukura VS

Yanditswe: Wednesday 02, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Kapiteni wa Rayon Sports,Rutanga Eric yahakanye ibyavuzwe ko yahawe amafaranga n’umwe mu bantu baba mu ikipe ya Rayon Sports kugira ngo yiheshe ikarita itukura ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Agaciro batsinzwemo na Mukura VS ibitego 2-1.

Sponsored Ad

Rutanga waraye yishyuriye Rayon Sports igitego ku munota wa nyuma w’umukino ubwo bakinaga na AS Kigali ikabatsinda kuri penaliti 3-1,yavuze ko akunda Rayon Sports ndetse atakwemera kurya ruswa kugira ngo ayitsindishe.

Yagize ati “Nkunda Rayon Sports ntabwo byashoboka.Nkanjye nk’umukinnyi ushaka gutera imbere,umukinnyi w’ikipe y’igihugu,kapiteni w’ikipe,ntabwo nakora ibyo ngibyo.Ibyo bintu ntabwo biri mu ikipe tubyumvira aho ngaho gusa,uko abakinnyi mbaganiriza ntabwo ibyo bintu byashoboka.uburyo nkinira Rayon Sports,uburyo nyitangira nkanayikunda ntabwo nakora ibyo bintu,ntabwo byashoboka.”

Rutanga yavuze ko nubwo aya magambo yatangajwe na perezida wa Rayon Sports,Munyakazi Sadate,ntacyo byamuhungabanyije ndetse ngo we na bagenzi be ntabwo bazahungabanywa n’umwuka mubi uri mu ikipe kuko n’abakozi bazi abakoresha babo ndetse ngo nibo biteguye kumva gusa.

Yagize ati “Twe nk’abakinnyi tuzi abayobozi dukorera,tuzi perezida,SG,n’abandi.Njye nka Rutanga ngomba gukora nk’umukozi wa Rayon Sports,ngakorera perezida Sadate,nanjye nkamwishyuza nkuko bimeze,ibyo bindi byo ku ruhande bikavugwa.Ngakina nk’umukozi w’ikipe,nkagendana n’ubuyobozi buriho kuko nibwo buduhemba.Uwajya gufata ibindi yaba akunda ibintu kuko ntacyo dushinja ubuyobozi,ibyo dukeneye barabidukorera.”

Rayon Sports yaraye inganyije na AS Kigali ibitego 2-2 mu mukino wa Super Cup ariko itsindirwa kuri penaliti 3-1,igomba kugaruka mu kibuga kuwa Gatandatu w’iki cyumweru ikina na Gasogi United mu mukino wa mbere wa shampiyona uzabera kuri stade ya Kigali I Nyamirambo.

Ibitekerezo

  • Rayon igeze aho umwanzi wayo ashaka kabisa, ariko burya uko umugabo aguye siko amabya yose ameneka. igihe izabyukira bazakangarana biruke kibuno mpa amaguru. bigeze aho gutsinda kwa rayon biba ibitangaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa