skol
fortebet

Rutanga yavuze impamvu nyamukuru yatumye ava muri Rayon Sports anayisengera ku Mana

Yanditswe: Friday 29, May 2020

Sponsored Ad

skol

Uwari kapiteni wa Rayon Sports,Rutanga Eric yahishuye ko impamvu yatumye ava muri Rayon Sports akerekeza muri Police FC ari uko yanze kumwishyura miliyoni 7 FRW yari imurimo kandi ibizi ko afite umuryango wo kwitaho.

Sponsored Ad

Zimwe mu mpamvu zikomeye zatumye Rutanga ava muri Rayon Sports harimo ko yari amaze umwaka akinira ikipe ya Rayon Sports yaranze kumwishyura amafaranga agera kuri Frw 7 000 000 yamwemereye ubwo yayisinyiraga.

Rutanga yavuze ko yakunze umushinga mwiza wa Police FC wo kwiyubaka kugira ngo itware ibikombe ndetse ngo iyi kipe yamuhaye amafaranga menshi n’ubwishingizi bw’umuryango we

Ubwo yasezeraga abakunzi ba Rayon Sports babanaga mu itsinda rya WhatsApp, Rutanga yavuze ko ababajwe no kuba atandukanye nayo kuko yayikundaga, gusa ngo nta mahitamo yari afite nyuma yo kunanirwa kumwishyura amafaranga yari imurimo no kunanirwa kumuhemba kandi nta kandi kazi afite kamufasha gutunga umuryango.

Yagize ati“ Mwiriwe neza? Ni ukuri biragoye kubasezera pe kuko iyi kipe ni ikipe nakunze kandi ntazibagirwa n’ubwo ngiye mu w’undi muryango, gusa n’ubu ntibinyoroheye kuko ndabizi ntandukanye n’inshuti nyinshi ndetse yari nk’umuryango, gusa uwo musanzu ndawemeye nzajya nywutanga.

Nabuze amahitamo narategereje, narihanganye ariko murabizi mfite umuryango kandi nta kandi kazi mfite ni aka ni ko kantunze pe, kandi n’imyaka iba ijya imbere mubyumve gusa ndabizi ko bigoye ariko nanjye ubwanjye nzakomeza kuzirikana gikundiro kuko indi ku mutima. Murakoze icyo nakora nukubasabira imigisha kuri Allah ibibazo ikipe irimo bikazashira.”

Rutanga yavuze ko igitego yatsinze Gor Mahia muri Kenya avuga ko aricyo cyiza kurusha ibindi byose yatsindiye Rayon Sports

Amakuru yasakaye hirya no hino mu binyamakuru ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Gicurasi 2020,nuko Rutanga Eric yateye umugongo Rayon Sports yari abereye kapiteni yerekeza muri Police FC yamuguze akayabo ka miliyoni 15 FRW n’umushahara w’ibihumbi 800 000 FRW buri kwezi.

Rutanga wari usigaranye amasezerano y’umwaka 1 muri Rayon Sports,yahisemo guhita ayasesa cyane ko iyi kipe yari itaramwishyura akayabo ka miliyoni 7 yari imurimo.

Rutanga Eric yageze muri Rayon Sports ku itariki ya 7 Nyakanga 2017 avuye muri APR FC, akaba yaranakuriye mu ishuri ryigisha umupira ry’iyi kipe ari ryo APR Football Academy.

Yafashije Rayon Sports kugera muri 1/4 cy’imikino nyafurika ya 2018, ayihesha igikombe cya shampiyona 2018-19, Super Cup 2017 n’ibindi.

Ibitekerezo

  • Genda wa mugambanyi we ngo ni Rutanga, ntabwo uri umukinnyi kamara twakwita nomero ya mbere mu beza baciye muri Rayon Sports, waratinze kugenda ahubwo uba warajyanye na Martinez igihe ugumura abakinnyi APR ikadutsinda ku mukino uheruka twakubise stade yuzuye tugatahana ipfunwe , nimugende sha inzira n’umuhanda ibibazo turimo bizashira kandi tuzongera twubake ikipe ikomeye kugera kure siko gupfa.Munyakazi rero ubu ari kwicinya icyara ngo intego ye yo gusenya ikipe ayigezeho akananyuzamo akikirigita agaseka ngo ni abari kuturangaza abakinnyi baracyahari, abayobozi baragwira uyu we ni akaga.

    Niyigendere .uretse n’abakinnyi n’abafana twagiye muri APR

    RUTANGA RUTANGA gerayo amahoro,ntacyo utaduhaye. gusa sadat akomeje kuba UMWAKU wa GIKUNDIRO Yanjye. @nyenyel_onanah

    RUTANGA RUTANGA gerayo amahoro,ntacyo utaduhaye. gusa sadat akomeje kuba UMWAKU wa GIKUNDIRO Yanjye. @nyenyel_onanah

    RUTANGA RUTANGA gerayo amahoro,ntacyo utaduhaye. gusa sadat akomeje kuba UMWAKU wa GIKUNDIRO Yanjye. @nyenyel_onanah

    Elias we nubundi ubwo ntago wafanaga Rayon sport,ngo APR? niyo uvuga indi bsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa