skol
fortebet

Rutsiro FC yahagamye Rayon Sports mu gihe Kiyovu Sport yanyagiye Gasogi United

Yanditswe: Tuesday 11, May 2021

Sponsored Ad

Ikipe ya Kiyovu Sport yihimuye kuri Gasogi United iyinyagira ibitego 4-1 mu gihe Rayon Sports yananiwe gutsinda Rutsiro FC kuri Stade Amahoro yari yahindutse intabire banganya igitego 1-1.APR FC yo yihanije Bugesera FC.

Sponsored Ad

Mu mikino w’umunsi wa Kane wa shampiyona iri gukinirwa mu matsinda kubera ingaruka za Covid-19,amakipe akomeye uretse Rayon Sports yabashije kubona amanota 3.

Rayon Sports yari yakiriye Rutsiro FC yaherukaga gutsinda ibitego 2-0 i Rubavu,yananiwe kuyitsinda banganya igitego 1-1 ku kibuga cya Stade Amahoro cyari kibi cyane kubera imvura yakiguyemo.

Rayon Sports yatangiye iyoboye umukino ariko Rutsiro ibona amahirwe yagombaga kuyihesha igitego gusa igorwa n’umunyezamu Kwizera Olivier.

Ku munota wa 25,Rayon Sports yabonye igitego ibifashijwemo na Luvumbu Heritier ku mupira mwiza yahawe na Blaise.

Rayon Sports yakomeje kwiharira umupira bituma Luvumbu abona amahirwe menshi yo gushota izamu rya Pascal ariko ntibyamukundira kubona igitego.

Rutahizamu Mambote wakinnye umukino we wa mbere muri Rayon Sports,yagerageje ishoti rikomeye igice cya mbere kigiye kurangira ariko umunyezamu Pascal awushyira muri Koloneri.

Ku rundi ruhande,umunya Nigeria,Samuel Nwosu Chukwudi yasigaranye n’umunyezamu Kwizera Olivier agerageje kumutsinda ntibyamukundira.Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.

Mu gice cya kabiri,Rayon Sports yagarutse ishaka igitego cya kabiri ariko Luvumbu wari hejuru mu gutera imipira y’imiterekano ntibyamuhira.

Rayon Sports yakoze amakosa ku munota wa 81 ubwo rutahizamu Samuel Nwosu Chukwudi yacengaga ba myugariro bayo,Niyigena Clement aramutega birangira umusifuzi Rulisa Patience atanze Penaliti.

Iyi penaliti yinjijwe neza na Ndarusanze Jean Claude ku munota wa 82 bituma Rutsiro ibona inota rimwe muri uyu mukino.

Mu wundi mukino,Kiyovu Sport yaherukaga gutsindwa na Gasogi ibitego 2-1,yaje yariye karungu iyinyagira ibitego 4-1.

Ibitego bya Kiyovu Sports byatsinzwe na Robert Saba watsinze 2 ku munota wa 26’ na 89’,Saleh Nyirinkindi kuwa 45’ na Babuwa Samson kuwa 46’.Igitego cya Gasogi cyatsinzwe na Hassan Kikoyo ku munota wa 19.

APR FC ifite amanota 12/12 nyuma yo gutsinda ibitego 2-1 na Bugesera.Ibitego bya APR FC byatsinzwe na Bizimana Yannick ku munota wa 17 na Manzi Thierry kuwa 73’ mu gihe Bugesera FC yatsindiwe na Ntwari Jacques ku munota wa 55’.

AS Muhanga 1-2 Gorilla
APR FC 2-1 Bugesera

Kiyovu SC 4-1 Gasogi United
Rayon Sports 1-1 FC Rutsiro

Urutonde mu itsinda A:

1. APR FC 12 Pts
2. Gorilla FC 9 Pts
3. AS Muhanga FC 0 Pt
4. Bugesera FC 0 Pt
Rayon Sports 1-1 Rutsiro
Kiyovu Sports 4-1 Gasogi United

Urutonde mu itsinda B:

1. Rayon Sports 7 Pts
2. Kiyovu Sports 6 Pts
3. Rutsiro FC 5 Pts
4. Gasogi United 4 Pts

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa