skol
fortebet

Rwamagana City n’isonga zimaze kugera mu cyiciro cya mbere

Yanditswe: Saturday 17, Jun 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 17 Kamena nibwo hamaze kumenyekana amakipe 2 agomba kuzamuka mu cyiciro cya mbere gusimbura Pepieres Fc na Kiyovu Sports zamaze kumanuka mu cyiciro cya kabiri.
Ikipe ya Rwamagana City imaze kubigeraho nyuma yo gutsinda ikipe ya Miroplast igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Munyankindi Patrick kuri Penaliti mu gihe mu mukino ubanza aya makipe yanganyije ibitego 2-2.
Ikipe ya Rwamagana ntabwo itinze mu cyiciro cya kabiri kuko umwaka ushize aribwo yari (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 17 Kamena nibwo hamaze kumenyekana amakipe 2 agomba kuzamuka mu cyiciro cya mbere gusimbura Pepieres Fc na Kiyovu Sports zamaze kumanuka mu cyiciro cya kabiri.

Ikipe ya Rwamagana City imaze kubigeraho nyuma yo gutsinda ikipe ya Miroplast igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Munyankindi Patrick kuri Penaliti mu gihe mu mukino ubanza aya makipe yanganyije ibitego 2-2.

Ikipe ya Rwamagana ntabwo itinze mu cyiciro cya kabiri kuko umwaka ushize aribwo yari yamanutse none yongeye kuzamuka.

Indi kipe yabashije kuzamuka mu cyiciro cya mbere n’Isonga yabigezeho isezereye AS Muhanga nyuma y’aho umukino wo kwishyura warangiye ari 0-0.Umukino ubanza ikipe y’Isonga yari yabashije gutsinda Muhanga igitego kimwe ku busa.

Umukino w’uyu munsi wari umukino w’imbaraga aho amakipe yombi yari afite inyota yo gutsinda akerekeza mu cyiciro cya mbere.Ikipe ya AS Muhanga yari imbere y’abakunzi bayo yanyuzagamo igasatira gusa ba myugariro b’isonga bihagazeho umukino urangira nta kipe ibashije gutsinda igitego.

Nyuma y’umukino umutoza w’Isonga Gatera Moussa yavuze ko kuzamuka mu cyiciro cya mbere ari intego bari bafite mu ntangiriro y’iyi shampiyona.

Yagize ati “ntabwo natekerezaga gusezerera ikipe ya Muhanga yari iwayo gusa ikipe yacu yakinnye match zikomeye izitwaramo neza byahaye abakinnyi bacu imbaraga .Tugitangira iyi shampiyona twihaye intego yo kuzamuka twiga guhagarara neza mu kibuga ndetse twiga gukina imipira miremire yihuta none biduhaye umusaruro”.

Ikipe ya Rwamagana City n’Isonga azahurira mu mukino wa nyuma uzagaragaza utwaye igikombe cy’icyiciro cya kabiri uyu mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa