skol
fortebet

Rwanda: Bimwe mu bihugu bizitabira Igikombe cya Afurika cya Basketball byatangiye kuhagera

Yanditswe: Saturday 22, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Guhera tariki ya 28 Nyakanga kugeza tariki ya 5 Kanama 2023, mu Rwanda harabera irushanwa ry’igikombe cya Afurika cy’abagore mu mukino wa Basketball (Women’s AfroBasket 2023).

Sponsored Ad

Ni irushanwa rizahuza ibihugu 12 byo muri Afurika bizaba bigabanyije mu matsinda 4 aho ibihugu bizitabira iri rushanwa byatangiye kugera i Kigali.

U Rwanda nk’igihugu kizakira iri rushanwa, ikipe y’igihugu ikomeje imyitozo aho irimo gukorera mu nzu y’imikino ya BK ARENA ndetse iyo nzu ikaba ari na yo izakira irushanwa muri rusange.

Ikipe y’u Rwanda yiteguye ite?

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda imaze iminsi itari micye yitegura aya marushanwa dore ko nyuma yo kumenya ko igihugu cy’u Rwanda ari cyo kizakira iyi mikino, hatangiye gushyirwa imbaraga mu gutegura ikipe y’abagore dore ko no mu kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka Iyi kipe yanitabiriye imikino y’akarere ka gatanu yabereye muri Uganda atari ugushaka igikombe ahubwo ari ugutegurira iyi kipe iri rushanwa rya FIBA Women Afro Basket 2023.

Muri uku kwezi kwa Nyakanga, ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu rwego rwo gukomeza imyiteguro, yajyanywe mu gihugu cya Misiri gukomeza imyitozo aho bakinnye imikino 2 ya gicuti n’ikipe y’igihugu ya Misiri (Egypt).

Nubwo federasiyo y’uyu mukino yagiye idashaka ko aya makuru ajya hanze ariko amakuru ahari ni uko batsinzwe umukino umwe na bo batsinda undi.

Twitege iki ku Ikipe y’ u Rwanda?

Mu rwego rwo kwitegura no kongera imbaraga mu ikipe y’igihugu kugira ngo izabashe guhatana no gutanga umusaruro, ikipe y’igihugu yongewemo abanyamerikakazi 4 barimo Taylor Hosendove ukinira Oregon Ducks Women’s Basketball (Ikipe ya Kaminuza ya Oregon Ducks) hari kandi Destiney Philoxy akinira Massachusetts Minutewomen Basketball Team. Uyu akaba anaherutse gutandukana n’iyi kipe ye muri Werurwe nyuma yo gusoza amasomo ye muri kaminuza.

Hari kandi Soiffa ukina nk’umu “Pivot”, waturutse mu Bufaransa, uyu akaba afitanye isano n’u Rwanda.

Hari kandi umunyarwandakazi ufite ubwenegihugu bw’u Bubiligi, Céline De Roy Williams, ukina nk’umu “Point Guard” nawe wongewe mu ikipe y’igihugu.

Si abo gusa kandi kuko n’umurundikazi umaze imyaka myinshi mu rwanda kuva 2012 Kantore Sandra bakunda kwita Do Me Ubu nawe yamaze kubona ibyangombwa byo gukinira ikipe y’igihugu y’u rwanda ya Basketball.

Amateka avuga iki kuri iyi kipe y’u rwanda mu gikombe cya Afurika?

Ni ku nshuro ya 3 u Rwanda rugiye kwitabira imikino y’igikombe cy’Afurika mu bagore "FIBA AFROBASKET Women",

Inshuro ya mbere u Rwanda rwitabiriye iyi mikino hari mu mwaka wa 2009 irushanwa ryebereye muri Madagascar ndetse no muri 2011 muri Mali.

Muri iyo mikino y’igikombe cy’Afurika “2009 FIBA AFROBASKET Women" yabereye muri Madagascar mu 2009, ikipe y’u Rwanda yatozwaga na Nyakwigendera Coach Vechislav KAVEDIDJA wakomokaga muri Croatia, aho yari yungirijwe na Moise Mutokambali naho mu 2011 yatozwaga na Coach NENAD Amanovic wari wungirijwe na Mbazumutima Charles ubu utoza APR ya basketball y’abagore.

U Rwanda ruri mu itsinda ryambere (Group A) hamwe na Angola ndetse na Ivory Coast.

Kugeza kuri ubu amakipe ya Senegal ndetse na Mozambique niyo amaze kujyera i kigali ndetse n’ibindi bihugu bikaba bitegerejwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa