skol
fortebet

Rwanda rwisanze mu itsinda C ririmo Nigeria na Afurika y’Epfo mu g gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026

Yanditswe: Thursday 13, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ’Amavubi’ yisanze mu Itsinda C ririmo Nigeria na Afurika y’Epfo mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada.

Sponsored Ad

Tombola y’uburyo amakipe azahura mu matsinda yabereye i Abidjan muri Côte d’Ivoire kuri uyu wa Kane, tariki ya 13 Nyakanga 2023, nyuma y’Inteko Rusange ya 45 ya CAF yabereye muri icyo gihugu.

U Rwanda rwisanze mu Itsinda C ririmo Nigeria, Afurika y’Epfo, Bénin, Zimbabwe na Lesotho.

Muri iyi mikino, ibihugu 54 bya Afurika byagabanyijwe mu matsinda icyenda y’amakipe atandatu, aho amakipe ya mbere azahita abona itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi cya 2026.

Amakipe ane meza yabaye aya kabiri, azahura hagati yayo muri shampiyona ntoya, ibaye iya mbere abe ari yo ibona itike yo gukina kamarampka mpuzamigabane izatanga itike y’Igikombe cy’Isi kizitabirwa n’amakipe 48 arimo icyenda cyangwa 10 ya Afurika mu gihe uyu mugabane wari usanzwe uhagararirwa n’ibihugu bitanu gusa mu makipe 32.

Umunsi wa mbere w’amatsinda muri uru rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, uzakinwa mu Ugushyingo 2023, mu gihe imikino yo gushaka itike izarangira mu Ugushyingo 2025.

Uko tombola yose yagenze:

Itsinda A: Egypt, Burkina Faso, Guinea-Bissau, Sierra Leone, Ethiopia na Djibouti.
Itsinda B: Senegal, Congo DR, Mauritania, Togo, Sudan na South Sudan.
Itsinda C: Nigeria, South Africa, Benin, Zimbabwe, Rwanda na Lesotho.
Itsinda D: Cameroon, Cabo Verde, Angola, Libya, Eswatini na Mauritius.
Itsinda E: Morocco, Zambia, Congo, Tanzania, Niger na Eritrea.
Itsinda F: Côte d’Ivoire, Gabon, Kenya, Gambia, Burundi na Seychelles.
Itsinda G: Algeria, Guinea, Uganda, Mozambique, Botswana na Somalia.
Itsinda H: Tunisia, Equatorial Guinea, Namibia, Malawi, Liberia na São Tomé & Príncipe.
Itsinda I: Mali, Ghana, Madagascar, Central African Republic, Comoros na Chad.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa