skol
fortebet

"Rwatubyaye Abdul ni umukinnyi wa APR FC yatije mu ikipe yo muri Slovakia."Camarade

Yanditswe: Wednesday 22, Feb 2017

Sponsored Ad

Umunyamabanga w’ikipe ya APR FC Kalisa Adolphe uzwi nka Camarade yamaze gutangaza ko umukinnyi Rwatubyaye Abdul wasinyiye imyaka ibiri Rayon Sports ari umukinnyi wa APR FC yatije mu ikipe yo muri Slovakia.
Rwatubyaye Abdoul na mugenzi we bakinanaga muri APR FC Iranzi Jean Claude, ukongeraho na Kalisa Rashid na Ombalenga Fitina, umwaka ushize wa 2016 mu ukwezi kwa Nyakanga nibwo byatangajwe ko aba basore baguzwe n’ikipe yo mu icyiciro cya 3 muri Slovakia yitwa MFK TOPVAR TOPOLCANY, gusa (...)

Sponsored Ad

Umunyamabanga w’ikipe ya APR FC Kalisa Adolphe uzwi nka Camarade yamaze gutangaza ko umukinnyi Rwatubyaye Abdul wasinyiye imyaka ibiri Rayon Sports ari umukinnyi wa APR FC yatije mu ikipe yo muri Slovakia.

Rwatubyaye Abdoul na mugenzi we bakinanaga muri APR FC Iranzi Jean Claude, ukongeraho na Kalisa Rashid na Ombalenga Fitina, umwaka ushize wa 2016 mu ukwezi kwa Nyakanga nibwo byatangajwe ko aba basore baguzwe n’ikipe yo mu icyiciro cya 3 muri Slovakia yitwa MFK TOPVAR TOPOLCANY, gusa byaje kurangira Rwatubyaye abuze Visa imwerekeza muri Slovakia bagenzi be baragenda we arasigara.

Rwatubyaye uwa kabiri uturutse iburyo na bagenzi bagombaga kujyana muri Slovakia

Rwatubyaye nyuma yo kubura amahirwe yo kwerekeza muri Slovakia yahise yanga gukinira ikipe ya APR FC ahubwo ahita asinyira ikipe ya Rayon Sports amasezerano y’myaka 2, byarasakuje cyane ndetse na APR FC ivuga ko Rwatubyaye akiri umukinnyi wayo cyane cyane ko yakuriye mu Academy kayo hari byinshi bamutanzeho.

Yahise asinyira Rayon Sports

Iki kibazo kitarakemuka nibwo Rwatubyaye yahise yerekeza muri Turikiya gukorayo igeragezwa, nyuma y’uko rimutsinze ntabone amasezerano yagarutse mu Rwanda mu ikipe ya Rayon Sports yari afitiye amasezerano, gusa ubuyobozi bwa Rayon Sports bwasabye License y’uyu musore muri FERWAFA babwirwa ko bagomba kubanza kuzana ibaruwa yerekana ko yatandukanye n’ikipe ya APR FC(release letter), APR FC yasabye Rayon Sports ko yakandika ibaruwa isaba release letter.

Ubuyobozi bwa APR FC bwari bwasabye Rayon Sports ko yabandikira, barabikoze ndetse umunyamabanga wa Rayon Sports Gakwaya Olivier yari yizeye ko babona release letter vuba

Umunyamabanga w’ikipe ya APR FC Kalisa Adolphe ku umugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki ya 22 Gashyantare 2017, amaze gutangaza ko Rwatubyaye ari umukinnyi wa APR FC watijwe ikipe yo muri Slovakia, kandi ko amasezerano bagiranye n’iyo kipe ari uko nibamara kumukoresha icyo bamushakiraga bagombaga kumugaruria ikipe ya APR FC.

Yagize ati”twabasabye ko batwandikira, ibaruwa yo yaraje narayibonye kandi niba baratwandikiye ni uko bemera ko umukinnyi ari uwa APR kandi twabigejeje kubadukuriye bazabasubiza.”

Yakomeje agira ati”Rwatubyaye Abdul ni umukinnyi wa APR FC watijwe mu ikipe yo muri Slovakia ntibyacamo, bidaciyemo hari izindi nzira zigomba kubahirizwa kugira ngo agaruke muri APR FC imutize muyindi kipe. Rwatubyaye amategeko ateganya ko iyo ikipe narangiza amasezerano bagiranye izamugarurira APR FC, aho ari kuri ubu twe ntibitureba.”

Ni umukinnyi wari ufatiye runini ikipe ya APR FC

Camarade avuga ko iki kibazo cya Rwatubyaye cyaje ubuyobozi bwa APR FC buri mu bihe bitabworoheye kuko hari imikino nyafurika bagombaga gukina, ndetse n’imikino ya shampiyona y’ibirarane ariyo mpamvu batarabona umwanya wo kwicara ngo babiganireho, ariko ngo ibyo bagomba gukora byose amategeko ya CAF na FIFA ndetse na FERWAFA niyo agomba kuzubahirizwa kuko bo ariyo bo bagenderaho.

Abajijwe niba ashobora gutizwa ikipe ya Rayon Sports yagize ati”niba amategeko ariko abivuga bikaba bishoboka azakina ho ashaka.”

Abajijwe niba Rwatubyaye yaragiye agifitiye amasezerano ikipe APR FC Camarade yasubije muri ya magambo”hari ibintu byinshi mutazi, ni uko abantu baceceka ntibavuge, ntukagire ngo abantu nti baba bafite ibyo bashobora kuvuga, ni intambara umuntu aba adashaka kujyamo zidafite umumaro, naho ubundi Rwatubyaye Abdul kuva afite imyaka 13 yaraererewe muri Academy ya APR FC ni umukinnyi wacu abavuga ko adafite amasezerano ntago twajya hariya ngo dusakuze nabo.”

Rwatubyaye Abdul ngo kugira ngo ave muri APR FC bitewe nibyo iyi kipe yamutanzeho, imwigisha amashuli, umupira n’ibindi yamutanzeho, amategeko avuga ko igihe ashaka kuyivamo hari ibyo agomba gusaba ikipe yamureze kugira ngo ajye ahandi.

Camarade yavuze ko kuri Rwatubyaye nta bihumbi 500 bizatangwa nk’uko byatanzwe ku abasore Nova Bayama na Yves Rwigema nabo bavuye muri iyi kipe, ngo kuko aba basore APR FC yicaranye n’ubuyobozi bwa Rayon Sports bakabyumvikanaho. Kuri Rwatubyaye ngo amategeko agomba kubikemura nta kindi, kuko n’ubundi bari babivuze mbere akiri ku umugabane w’u Burayi ko nagaruka ari ugusubira mu impapuro bakareba icyo amategeko ateganya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa