skol
fortebet

Rwatubyaye Abdul vuba ashobora kugaruka mu ikipe yamureze

Yanditswe: Saturday 09, Jan 2021

Sponsored Ad

skol

Umukinnyi Rwatubyaye Abdul ari munzira zo kugana mu ikipe ya mureze ariyo APR FC nyuma yuko Umuyobozi mukuru w’ikipe ya APR FC, Maj. Gen Mubaraka Muganga yaciye amarenga ko isaha n’isaha uyu myugariro ashobora kugaruka muri iyi kipe kuko ari mu rugo.

Sponsored Ad

Uyu muyobozi yabitangarije mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 08 Mutarama 2021, mu muhango wo kwerekana abayobozi bashya b’iyi kipe basimbura abagiye mu zindi nshingano.

Agaruka ku byavuzwe mu minsi ishize ko uyu mukinnyi ashobora kugaruka muri APR FC, nyuma y’amakuru yavuzwe ko ubwe yiyandikiye asaba kuyisubiramo, yavuze ko ari mu rugo kuri we bibaye ngombwa bamugarura.

Yagize ati “Rwatubyaye hano ni iwabo. APR FC ni umuryango, uwahabaye ntagire imyifatire mibi, akomeza kuba umunyamuryango. Ariko uwahabaye Ubuyobozi bumunenga ikintu iki n’iki niyo yagaruka ameze ate, turamubwira agashakira ahandi”.

“Rwatubyaye rero ari muri abo bibaye ngombwa umutoza akamwifuza yagaruka. Ariko kugeza ubu nta biganiro turagirana nawe”.

Hashize imyaka ine APR FC itandukanye na Rwatubyaye wayikuriyemo, akaza gutandukana nayo muri 2016 ubwo yasinyaga muri Rayon Sports FC amasezerano y’imyaka itatu.

Kugenda k’uyu mukinnyi ntikwavuzweho rumwe kuko yatunguye ubuyobozi bwa APR FC, bwumva yasinyiye mukeba Rayon Sports.

Rwatubyaye yakuriye mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC kuva 2009, yazamuwe muri APR FC nkuru mu 2013 kugeza 2016 ubwo yerekezaga muri Rayon Sports yakiniye kugeza mu ntangiriro za 2019 ubwo yerekezaga muri Kansas yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nayo yaje kumutanga muri Colorado Rapids aho n’amasezerano yarafitanye n’ikipe ya Kansas yarangiye.

Kugeza ubu Rwatubyaye ari mu Rwanda, aho ataramenya niba azongererwa amasezerano mu kipe ye, cyane ko ayo yari afite yarangiye.

Ibitekerezo

  • APR kdi yaravuze ko itagurura umikinnyi wayivuyemo nabi,buriya se Rwatubyaye yayivuyemo neza cyangwa
    Bibagiwe ibyo bivugiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa