skol
fortebet

Rwatubyaye ashobora gusezera ku mupira w’amaguru kubera imvune

Yanditswe: Wednesday 28, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

Myugariro Rwatubyaye Abdul ashobora kutongera gukinira Rayon Sports muri uyu mwaka w’imikino nyuma yo kubagwa ivi bwa kabiri.
Amakuru dukesha IGIHE aravuga ko uyu mukinnyi agiye kwerekeza muri Maroc kureba inzobere z’abaganga ngo zimurebere niba yakomeza gukina cyangwa akareka umupira burundu.
Rwatubyaye Abdul yagize imvune ikomeye muri Mutarama uyu mwaka ubwo yakiniraga ikipe ya Shkupi yo muri Macedonia.
Rwatubyaye yagarutse mu Rwanda muri Nyakanga uyu mwaka nyuma yo gutandukana na Shkupi (...)

Sponsored Ad

Myugariro Rwatubyaye Abdul ashobora kutongera gukinira Rayon Sports muri uyu mwaka w’imikino nyuma yo kubagwa ivi bwa kabiri.

Amakuru dukesha IGIHE aravuga ko uyu mukinnyi agiye kwerekeza muri Maroc kureba inzobere z’abaganga ngo zimurebere niba yakomeza gukina cyangwa akareka umupira burundu.

Rwatubyaye Abdul yagize imvune ikomeye muri Mutarama uyu mwaka ubwo yakiniraga ikipe ya Shkupi yo muri Macedonia.

Rwatubyaye yagarutse mu Rwanda muri Nyakanga uyu mwaka nyuma yo gutandukana na Shkupi ari nabwo yatangiye gukorera imyitozo mu ikipe ya As Kigali.

Yaje kumvikana na Rayon Sports mu ntangiriro za Kanama 2022,ayisinyira amasezerano y’imyaka ibiri.

Ntabwo byamuhiriye gukinira Rayon Sports kuko yagowe n’imvune nubwo yari yagiriwe icyizere cyo kuba kapiteni wayo.

Nubwa kabiri Rwatubyaye yari agarutse muri Rayon Sports nyuma yo kuyigiriramo ibihe byiza hagati ya 2016 na 2019 akahava yerekeza mu ikipe yo muri USA.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa